Ikamyo Ya Bralirwa Yajyaga Kuzana Byeri Yakoze Impanuka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 17, Kamena, 2022 ikamyo ya Bralirwa yakoreye impanuka mu muhanda uhuza Kigali n’Umujyi wa Musanze, igusha urubavu ifunga umuhanda. Yari igiye i Rubavu kurangura  byeri kuko yari irimo amakesi arimo ubusa.

Kuri Twitter, Radio Musanze yanditse ko iriya mpanuka yabereye ahitwa Kivuruga, mu Karere ka Gakenke  ugana Rubavu mbere y’uko ugera za Musanze.

Ni imodoka Bralirwa yari igeze Gakenke mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Gasiza, Umugudugu Kamwumba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko ubwo iriya kamyo yari igeze mu ikoni rya Kivuruga, yarikase hanyuma urugi rw’icyo yari ukuruye inyuma rugafunguka, igatakaza ubugenge bwayo igahungabana ikagwa.

- Advertisement -

SSP Irere ati: “ Icyakora umushoferi ntacyo yabaye ndetse ubu tuvugana amakuru mbabwa n’abari yo avuga ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa, ibintu byatunganye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police, (SSP) Réne Irere

Iyi kamyo ifite ikiyiranga Nomero RAE621A, ikaba itwawe n’uwitwa Tuyizere.

 

Icyakora ngo hari inzego za Leta zahageze ngo zirebe ko umuhanda wakongera kuba nyabagendwa.

Amakoni ya Kivuruga ni maremare kandi ajya ateza impanuka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version