Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, yerekana ko ibyo cyohereje hanze hagati y’itariki 05 n’itariki 09, Gicurasi, 2025 ikawa ari yo yaje imbere.
Toni 749 zayo zoherejwe yo zinjirije u Rwanda Miliyoni $ 4,090,544.
Aya aragera kuri Miliyari Frw 5 zirengaho amafaranga macye.
Imwe mu mpamvu nkuru zateye iri zamuka ni uko muri iki gihe abahinzi b’iki gihingwa basaruye cyinshi kandi kikaba cyaratangiye gusarurwa guhera Mata kugeza n’ubu.
Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko muri Gicurasi ari bwo iyo kawa yose yatangiye kugurishwa mu mahanga, bituma umusaruro wayo wagurishijwe yo uruta uw’icyayi kandi ari cyo cyari gisanzwe ku isonga.
Icyayi cyo kinjije $ 2,636,865 yavuye muri toni 882 zacyo zoherejwe hanze.

Imboga zoherejwe mu mahanga ni toni 213 zinjije $ 398,826, uyu musaruro ukaba waroherejwwe mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubudage, Ubushinwa, Ubutaliyani na Leta zunze z’Abarabu.

Imbuto zoherejwe yo ni toni 345 zinjije $ 258,651, zikaba zaroherejwe muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Indabo u Rwanda rwohereje hanze ni toni eshanu zifite agaciro $ 29,299, zikaba zaroherejwe mu bihugu bya Afurika, Ubwongereza n’Ubuholandi.

Ibikomoka ku matungo byo byanganaga na toni 186 bifite agaciro ka $202,306, ibihugu byoherejwemo ni ibituranye n’u Rwanda.
Ikindi ni uko ibyo NAEB yise ‘ibindi bikomoka k’ubuhinzi’ byoherejwe hanze bifite toni 5,275 bifite agaciro ka $ 2,164,306, bikaba byaroherejwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ibyo muri Afurika no mu gihugu cya Oman.
Ibyo byose byinjirije u Rwanda $ 9,780,797 bipima toni 7,656.
Amafoto@NAEB