Ikibuga Cy’Indege Cya Kabul Cyarashweho Ibisasu

Ikibuga cy’Indege cya Kabul cyarashweho ibisasu kuri uyu wa Mbere, mu gihe ingabo zirimo iza Amerika zirimo gusoza ibikorwa byo guhungisha abanyamahanga n’abo bakoranaga muri Afghanistan, nyuma y’uko igihugu giheruka gufatwa n’umutwe wa Taliban.

Ni ibikorwa birimo kugana ku musozo, ariko amakenga ni yose kubera ibitero by’umutwe wa Islamic State udacana uwaka na Taliban.

Uheruka kugaba igitero ku kibuga cy’indege, cyahitanye abantu barenga 100 mu cyumweru gishize barimo abasirikare 13 ba Amerika.

Kuri iki Cyumweru Amerika yatangaje ko yarashe imodoka yari yamaze gutegurwa ngo yifahishwe mu gitero cya Islamic State. Iyo modoka my myanya y’inyuma harimo ibisasu nabyo byangijwe.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko iyo modoka yarashwe n’indege nto ya Amerika, mu ntera ya kilometero ebyiri uvuye ku kibuga cy’indege.

Ibyo byose byakurikiwe n’ibisasu bya ‘rocket’ byarashwe ku kibuga cy’indege.

Umwe mu bayobozi bo mu mutwe wa Taliban yatangaje ko amakuru bafite ari uko harashwe ibisasu bitanu, byose bikaba byashwanyuwe n’ubwirinzi bw’ibisasu buba ku kibuga cy’indege.

Nta makuru yatangajwe y’abantu baba baguye muri ibyo bitero cyangwa ikindi kintu byangije, gusa byarushijeho gutera inkeke.

Amerika yavuze ko ibikorwa byo gukomeza guhungisha abantu i Kabul byakomeje nta nkomyi.

Uretse igitero cyagabwe ku modoka yarashwe n’indege, hari n’ikindi cya Islamic State yaburijemo ndetse hari amakuru ko hari abasivili bashobora kuba bahaburiye ubuzima, nk’uko AFP yabitangaje.

Ubwoba bufitiwe ibikorwa by’umutwe wa Islamic State bwatumye Abanyamerika na Taliban bafataya gucunga ikibuga cy’indege, ibintu bitatekerezwaga ko bishoboka mu byumweru bike bishize.

Perezida Joe Biden aheruka gutangaza ko ibikorwa byo kuvana ingabo za Amerika muri Afganistan no guhungisha abantu bakoranaga nazo mu myaka 20 zimaze muri Aghanistan, bizasozwa ku wa Kabiri.

Kugeza ubu abantu barenga 120,000 bamaze guhungishwa banyuze ku kibuga cy’indege cya Kabul.

Iyi modoka yarashwe n’indege yari irimo ibisasu

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version