Abafite Ubuhanga Mu Muco Nyarwanda N’Umurage Wawo Basabwe Kubyandika

Inteko Nyarwanda y’Umuco isaba abahanga bo mu Rwanda bazi amateka yarwo, indangagaciro z’umuco warwo n’ibindi bijyanye nabyo, kubyandika kugira ngo bizatangazwe mu igazeti ivuga ku muco w’Abanyarwanda yiswe ‘UMURAGE.’

Iyi gazeti isohoka kabiri mu mwaka.

Kwandika ibijyanye na ziriya ngingo biri mu rwego rwo kubirinda no kubisakaza mu rubyiruko.

Itangazo Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi yasohoye, risaba  abashakashatsi n’impuguke gutegura ‘inyandiko za gihanga’ zivuga ku ngingo zikurikira:

- Advertisement -

-Umuco nk’umusingi w’iterambere rirambye;

– Indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu rugendo rwo kubaka Igihugu;

– Inganda ndangamuco mu iterambere ry’u Rwanda;

– Umurage w’ u Rwanda n’iterambere;

– Ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Kiriya kigo kivuga ko ziriya nyandiko zigomba kuba ari umwimerere, ni ukuvuga ko  nta handi zigomba kuba zarigeze gutangazwa.

Zigomba kuba zifite hagati y’amagambo 4000 n’amagambo 6000.

Abahanga bumva bagomba kwandika kuri ziriya ngingo bagomba kuba barangije kuzandika no kuzigeza ku buyobozi bw’iriya Nteko bitarenze tariki 15, Ukwakira, 2021.

Akamaro ko kwandika mu kubika amateka…

Kubera ko imvugo ari yo yabaye igikoresho cy’ingenzi mu guhererekanya amakuru yaranze ibisekuru, agahabwa ibindi byakurikiyeho, byatumye amateka y’u Rwanda ahererekanywa atyo…

Ni uko abakuru bo mu Rwanda babitse amateka kugeza ubwo umupadiri witwa Alexis Kagame(1912-1981) asanze ibyiza ari ukunyandika.

Abitwaga Abiru nibo hari bafite umurimo ukomeye wo kubika ayo makuru, bakamenya uko ibintu byagenze, bakazabihererekanya, bamwe babibwira abandi, abo nabo bakabizirikana bakazabiha abandi gutyo gutyo…

Ni uburyo bamwe mu bahanga bavuga ko butari ubwo kwizerwa mu kubika amakuru ndetse n’amateka, kuko bamwe bavuga ko hari ubwo ibintu bitanditse byibagirana cyangwa se bikongerwamo ibindi.

Uko bimeze kose ariko, uburyo bwo kumva no kubika amakuru binyuze mu kuyazirikarana nabwo ni uburyo bwemewe ndetse bwakoreshejwe mu bihugu bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Kubera ko kwandika no gusoma ari bwo buryo bugezweho bwo gukusanya no guhererekanya amakuru ndetse n’amateka, ni ngombwa ko n’Abanyarwanda babikora.

Abahanga mu mateka y’u Rwanda bagomba gukomeza gushakashaka ibiyakubiyemo byazafasha abazabaho mu gihe kiri imbere kumenya indangagaciro zaranze ababanjirije.

Hari inyandiko nyinshi zanditswe n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga zivuga ku migenzo n’imiziririzo byaranze Abanyarwanda mu mateka yabo.

Zimwe mu zizwi cyane ni izanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami(1904-1986) harimo imigani miremire yanditse mu 1972, ibitabo yise Imana y’abantu, Abantu b’Imana, Imana mu bantu ; Abantu mu Mana yo 1979 n’igitabo yise ‘Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda cyo mu mwaka wa mu 1984.

Iki yacyanditse hasigaye imyaka ibiri ngo atabaruke.

Abashakashatsi b’ubu kandi bagomba kongera gushungura bakareba mu nyandiko za bagenzi babo, bakitegereza niba nta kintu bazikuramo gishobora gufasha urubyiruko rw’ubu kwiyubaka no kubaka u Rwanda.

Bagomba kureba hirya no hino mu bukungu buhishe mu bitabo bivuga ku Rwanda bakarebamo inyandiko zarushaho gushimangira igisobanuro cyo kuba Umunyarwanda n’icyakorwa ngo bikomeze kugirira akamaro Abanyarwanda.

Iyo Abanyarwanda baza kumenya kwandika mu myaka myinshi yashize, ubu baba bafite amateka yanditswe kandi yageze kure ku isi nk’uko bimeze ku Bayahudi.

Umuyahudi w’umuhanga witwa Flavius Josephus yasanze kugira ngo amateka ya benewabo atazibagirana ari ngombwa ko yandika imizingo y’ibitabo yise Les Antiquités Juives.

Ni umurage ukomeye ku mateka y’Abayahudi.

Padiri Alexis Kagame niwe wagerageje kwandika amateka y’Abanyarwanda ku rwego umuntu yagereranya n’urwa Josephus.

Yabikoze ubwo yandikaga imizingo yise ‘Inganji Karinga.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version