Ikiganiro Cyihariye : Uko MTN Rwanda Yafashe Ibyemezo Byorohereje Abakiliya Mu Bihe by’Icyorezo

Kuva mu myaka ibiri ishize, icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu. Inzego zose zarahungabanye, ubucuruzi bumwe burafungwa, ubundi ibikorwa bigabanyuka ku rwego rugaragara. Ariko hari ibigo byagize uruhare rukomeye muri ibi bihe, bigenda bihangana n’imbogamizi zishingiye ku cyorezo.

Ibigo by’itumanaho nka MTN Rwandacell PLC nka kimwe mu bitanga serivisi z’ingenzi, cyagize uruhare mu koroshya imikorere haba ku nzego z’abikorera, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo, babasha gukomeza ibikorwa.

Taarifa yagiranye ikiganiro cyihariye n’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi. Asobanura icyo byafashe kugira ngo iki kigo gikomeye mu ikoranabuhanga mu Rwanda kibashe gukomeza imirimo mu gihe kibanza cy’icyorezo cya COVID-19.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho

- Advertisement -

Ku rwego mpuzamahanga, icyorezo cyagize ingaruka zikomeye ariko mwabashie guhangana nazo. MTN yafashije izindi nzego gukomeza gukora zaba iza Leta n’abikorera. Ni gute mwabashije kubikora kandi mugaharanira ko ibikorwa by’ikigo bidafunga cyangwa ngo kigabanye abakozi?

Mitwa: Uyu munsi, dufite abakozi 300 bakorera MTN Rwanda, ndetse dufite abatanga serivisi zacu bagera ku 44,500 mu gihugu hose bakurikiranwa n’abafatabnyabikorwa batandatu bakwirakwiza serivisi.

Ubwo icyorezo cyateraga, icyo twari dushyize imbere y’ibindi cyari abantu bacu.  Twagombaga guharanira ko abakozi bacu, batanga serivisi ku bakiliya bacu miliyoni esheshatu buri munsi, baza mbere na mbere, bakarindwa kandi bagafashwa gukomeza umurimo wabo.

Muri icyo gihe kandi twagombaga no gutekereza ku bafatabuguzi bacu bagizweho ingaruka n’icyorezo. Muri icyo gihe twagombaga kureba ku mpinduka mu by’ibanze n’ibikenewe n’abakiliya bacu baba abantu ku giti cyabo, ibigo binini, ndetse n’ibyo natwe dukeneye nk’ikigo gikora ubucuruzi.

Twagombaga kumva bwangu ibisabwa kandi tugafata ibyemezo bwangu.

Ubusanzwe mu itumanaho iyo dushora imari twiha umwitangirizwa wa 25%.  Ariko bijyanye n’ihinduka ry’ako kanya ry’imiterere y’imikorere, twabonye ubukenerwe bwa serivisi zacu buzamuka 100% mu nzego zimwe, bihita birenga izamuka twateganyaga.

Hari ishoramari twari twarateganyije mu 2020 byabaye ngombwa ko duhita turyihutisha kugira ngo tubashe guhaza ibyifuzo by’ako kanya by’abakiliya bacu binyuze mu kwifashisha abakozi benshi.

Guhuza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga kugira ngo duhe abakiliya serivisi nziza kandi tukita ku mutekano w’abakozi bacu, ni imwe mu mbogamizi nahuye nazo nk’umuyobozi.

Tukumva ko turi mu batanga serivisi z’ingenzi bagomba gukomeza gukora ariko tukanamenya ko abantu bacu barimo gukora ako kazi nabo ari ibiremwamuntu.

Mu bundi buryo twatekereje icyo dushobora gukora mu gufasha abatanga serivisi z’ubuzima bari mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo.

Muri MTN dufite ikigega kinyuzwamo 1% by’inyungu yacu buri mwaka ikajya mu bikorwa bifasha abaturage.

Ubusanzwe MTN Foundation itanga ubushobozi mu mishinga igamije kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore, uburezi cyangwa rimwe na rimwe ibindi bikorwa guverinoma iba ishyize imbere.

Bijyanye n’uko uburyo ibikoresho byo kwirinda byari biknewe cyane, twatanze udupfukamunwa n’ibindi bikoresho bifasha mu kwirinda icyorezo.

Noneho tujya mu kureba umusanzu twatanga dukoresheje imbaraga zacu nk’ikigo cy’itumanaho, tuza kwemerera abakora mu nzego z’ubuzima barimo guhangana na COVID-19 gutumanaho hagati yabo ku buntu, gutanga internet y’ubuntu mu bikorwa byo gupima abantu benshi ndetse imbuga zimwe zikorerwaho ubucuruzi zigakoreshwa ku buntu kugira ngo dushishikarize abantu gukomeza gutekana, bagahaha bakoresheje ikoranabuhanga bari mu ngo zabo.

Mwisanze muri imbere mu bihe by’icyorezo kandi mutagomba gutsindwa. Ni ayahe masomo mwiyigiyeho ubwanyu?

Mitwa: Ntabwo ntekereza ko nk’ikigo kiri imbere, mu bihe by’icyorezo wagira umwanya wo gutekereza ko bidashoboka. Nirengagije uko numvaga meze, nabaga mpari, ngatera imbaraga abakozi n’icyizere kandi nkavugisha ukuri ko hari ubwo naba ntafite ibisubizo byose.

Abayobozi benshi, nanjye ndimo, babonye ko dushoboye ibintu byinshi birenze ibyo twatekerezaga ko bishoboka mbere y’imyaka ibiri ishize.

Hari impinduka icyorezo cyagize ku mbonerahamwe y’imiterere y’imirimo yanyu? Ni irihe somo mwize ku miyoborere yanyu ya MTN, ubumenyi, umuco n’indangagaciro?

Mitwa: Imbaraga twari dufite nk’ikigo zariyongereye ariko n’aho dufite intege nke harigaragaje.

Ubusanzwe, MTN ntabwo ari ikigo cyubakiye ku bayobozi bo hejuru gusa, duha ijambo buri muntu wese. Mu bihe by’ibibazo nk’iki cyorezo, aho amakuru aba agomba kwihuta, imikorere nk’iyo ni ingenzi cyane.

Nanone, turi ikigo cy’ikoranabuhanga kandi twari twaratangiye kugerageza uburyo ibisubizo bitandukanye by’ikoranabuhanga no gukorera ahandi hatariku kazi no kubyoroshya.

Ku rundi ruhande, mu nzego twateganyaga kongeramo imbaraga mu buryo bw’igihe giciriritse byahise biba ibyihutirwa.

Ni iki mwize ku bumenyi bukenewe kugira ngo uyu munsi mubashe kugera ku ntego uyu munsi ugereranyije n’uburyo busanzwe bw’amahugurwa no gushaka abakozi?

Mitwa: Uyu munsi, ubumenyi bukomeye bukenewe cyane n’ibigo ni ubushobozi bwo kubasha kuva mu mikorere isanzwe (physical) bikinjira mu mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga (digital). Nk’ikigo cy’ikoranabuhanga, gahunda zacu nyinshi zari zikoze muri ubwo butyo na mbere y’icyorezo.

Ibyo byahaye imbaraga n’agaciro ubushobozi twari twarashyize mu bantu bacu.

Twari dufite n’izindi nzego nk’umutekano w’ibikorerwa mu ikoranabuhaga n’umutekano w’amakuru bifite agaciro gakomeye mbere y’icyorezo, ariko imbaraga bihabwa zarazamutse cyane biyanye n’uko abantu bakora mu buryo bw’iyakure.

Reka tugaruke ku ngingo y’ingenzi cyane ijyanye no kwimukira ku buryo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, yongerewe imbaraga cyane n’icyorezo.

Mitwa: u Rwanda, ugereranyije n’ibindi bihugu rufite umugisha wo kugira imiyoborere iha imbaraga cyane ihererekanya ry’amafaranga mu ikoranabuhanga.

Ubwo COVID-19 yazaga, twaganiriye uburyo twakwifashisha ihererekanya ry’amafaranga mu ikoranabuhanga nk’uburyo bwafasha mu kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo.

Mbere yabo, guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga bwari uburyo bufatwa nk’ubugamije kongera umusaruro no kunoza imikorere, ariko noneho hano twari dutangiye kubifata nk’uburyo bwo kwirinda.

Muri Werurwe 2020, kohereza amafaranga hagati y’abantu babiri byari ubuntu ahantu hose. Muri icyo gihe ihererekanya ry’amafaranga kuri mobile money ryikubye inshuro umunani, ibintu bikwereka ko ubushake bwo gukoresha ibisubizo by’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga buhari.

Ntekereza ko aya ari n’amahirwe yo gusobanura ibivugwa ko MTN Mobile Money yahinduwe ikigo ukwacyo mushaka kugabanya agaciro k’imigabane abantu baguze muri MTN Rwanda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Mitwa: Ibi ntabwo bikwiye guhangayikisha abanyamigabane bacu, kubera ko ubwo twajyaga ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda muri Gicurasi 2021, abanyamigabane bose bagize imigabane mu kigo cyose harimo n’ishami rya Mobile Money.

Ishingwa rya Mobile Money Rwanda nk’ikigo gishamikiye kuri MTN Rwanda ntabwo bivuze ko amahirwe y’abanyamigabane ba MTN Rwanda yabangamiwe cyangwa ngo bumve ko agaciro k’imigabane kanyabanyutse.

Binabaye kuyitandukanya na Mobile Money burundu, icyo MTN Group yiyemeje mu bikorwa byose ni uko abanyamigabane batahungabanywa.

Muri Afurika, duhura n’ibibazo bikomeye birimo ko serivisi mpuzamahanga zimwe zitatworohereza. Zimwe zishobora kwakira amafaranga aturutse mu Rwanda gusa, bigaheza bamwe kuri serivisi z’imari. Bijyanye n’ishoramari, mubona mobile money ishobora kuba uburyo budaheza uwo ari we wese, aho yaba ari hose?

Mitwa: Ibijyanye n’amafaranga yoherezwa ava mu mahanga ni bumwe mu bucuruzi usanga butaratezwa imbere.

Mobile Money Rwanda Ltd imaze kunoza neza ibijyanye no kohererezanya amafaranga imbere mu gihugu, kubikuza, kwishyura serivisi, guhaha, ariko tubona uburyo bwahuza u Rwanda n’ibindi bihugu nk’amahirwe akomeye.

Isesengura ryacu ritwereka ko uruhare rwa MTN mu kohererezanya amafaranga mu buryo mpuzamahanga ari 20%, mu gihe nibura 50% by’abafatabuguzi bacu bakoresha Mobile money, ibyo bikatubwira ko abafatabuguzi bacu bakoresha ubundi buryo mu kohereza amafaranga.

Umwaka utaha, imwe mu ntego zacu z’ingenzi ni ukwagura ahantu tugera mu bijyanye na serivisi dutanga uko bishoboka.

ConnectRwanda ni imwe muri gahunda zikomeye MTN yazanye. Nta kindi kigo nzi gitanga serivisi cyabikoze. Icyo gitekerezo cyaje gite?

Mitwa: Uburyo smartphone zikoreshwa mu Rwanda bugeze kuri kuri 20%, bikaba bikiri hasi cyane. Mu myaka itanu ishize twagerageje ibintu bitandukanye, tuzana smartphones, dushaka smartphones zihendutse, ariko nta n’imwe muri izo gahunda yatanze umusaruro ukomeye.

Mu buryo bw’ibanze twatekerezaga ko abantu miliyoni 1.2 bakoresha smartphone babashije kugura indi, twava kuri miliyoni 1.2 tukagera kuri miliyoni 2.4.

Mu biganiro na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, igitekerezo cyahise gikura ndetse kiraguka, maze kigera ku bigo binini, haba mu nzego za leta n’abikorera.

Twanogeje ubu bukangurambaga dufatiye urugero ku gikorwa cyiswe ‘Ice bucket challenge’ cyo mu 2014 cyari kigamije gukora ubukangurambaga ku ndwara ya ALS (Amyotrophic lateral sclerosis) kikaza gukusanya miliyoni $250.

Twarabaze dusanga nubwo twakusanya 10% byayo, byazana impinduka mu bijyanye n’intego igihugu gishyize imbere kimwe na MTN.

Ni iyihe nambwe imaze guterwa?

Mitwa: Navuga ko gahunda yageze ku ntego 100%. Uyu munsi hari abantu basaga 20,000 bamaze gushykirizwa smartphones kandi barimo kuzikoresha neza.

Mu Rwanda ubu dufite abantu basaga miliyoni 1.5 bakoresha smartphones. Uretse impinduka mbona kuri aba bantu 20,000, ni n’ikimenyetso kuri twe twese haba mu nzgeo za leta n’abikorera n’abantu ku giti cyabo ko twese hamwe dushyize imbere intego imwe twagera ku musaruro.

Ibigo byinshi byiyunze kuri gahunda ya Connect Rwanda

Mwaba munatekereza ibijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) muri MTN Rwanda?

Mitwa: Yego! Ni urwego turimo gutekerezaho mu bijyanye no kubyaza umusaruro amakuru menshi n’ubukungu bushingiye ku makuru twubatse kuva mu myaka 23 ishize.

Tukareba amakuru dufite uburyo yarushaho kubyazwa umusaruro mu buryo duha serivisi abakiliya bacu, mu guteganya ibyo bakenye cyangwa se tukanashyira mu biganza by’umukiliya ububasha bwose bwo serivisi ashaka.

Reba ikiganiro cyose mu mashusho

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version