M23 Yishe Abasirikare Umunani Ba RDC

Abasirikare umunani ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa M23.

Lieutenant Colonel Muhindo Lwanzo ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yabwiye AFP ko “ibirindiro byacu byatewe na M23 muri Bukima, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane. Abasirikare babiri bishwe.”

Lwanzo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero bakanatwika ibindi birindiro mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri mu gace ka Runyoni, gihitana abasirikare batandatu ku buryo abishwe muri iki cyumweru bose hamwe ari umunani.

Lwanzo yavuze ko ibyo bitero byari ibya karindwi bigabwe na M23 guhera mu Ugushyingo ubwo M23 yagabaga igitero muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

- Advertisement -

Icyo gohe Ingabo za RDC (FARDC) zatangaje ko M23 yagabye ibitero ku birindiro byazo, bituma abantu bagera mu 5000 bahunga berekeza muri Uganda.

Uyu mutwe wa M23 waherukaga gushoza intambara ikomeye ariko uza kuyitsindwa mu 2013. Uhakana kuba ari wo wagabye biriya bitero.

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka, Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe, aho Perezida Felix Tshisekedi yanazihaye ba guverineri ba gisirikare nasimbuye abasivili, kugira ngo bafashe mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Kugeza ubu muri Ituri, FARDC irimo guhangana n’umutwe wa ADF ku bufatanye n’Ingabo za Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version