Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikiganiro N’Ambasaderi W’u Budage Mu Rwanda Ku Ruganda Rukora Inkingo Mu Rwanda N’Ibindi…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ikiganiro N’Ambasaderi W’u Budage Mu Rwanda Ku Ruganda Rukora Inkingo Mu Rwanda N’Ibindi…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2022 7:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda n’u Budage ni ibihugu bifitanye amateka kuva  mu Ntangiriro z’Ikinyejana cya 20 ubwo  Inama yabereye i Berlin iyobowe na Bismarck yemezaga ko u Budage bugabanye igice cyahozemo ubwami bw’u Rwanda.

N’ubwo Abadage baje gusimburwa n’Ababiligi mu mwaka wa 1916, ariko u Budage ni igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda wakomeje na nyuma y’ubwigenge mu mwaka wa 1962 kugeza n’ubu.

Mu mwaka wa 1884 mu nama nyinshi zabereye i Berlin ziyobowe na Bismarck ( mu kaziga kera)

Muri iki gihe u Rwanda n’isi bihanganye n’icyorezo COVID-19, by’umwihariko u Budage bweretse u Rwanda ko umubano uhuza ibihugu byombi ukomeye ndetse no mu bibazo nk’ibi.

Hashize igihe gito ibihugu byombi bigiranye amasezerano azafasha u Rwanda kubaka uruganda rukora inkingo harimo n’inkingo za COVID-19.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni uruganda ruzakora n’izindi nkingo nk’urwa Malaria, igituntu n’izindi ndwara.

Ubudage bwemereye u Rwanda kandi kuzarufasha kubona imbwa za kabuhariwe mu gusuzuma ko runaka yanduye cyangwa atanduye COVID-19.

Taarifa yaganiriye na  Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda witwa Dr. Thomas Kurz agira icyo atubwira ku mubano w’ibihugu byombi muri iki gihe:

IKIGANIRO:

Ubudage bwabereye u Rwanda inshuti nziza mu gihe kinini gishize. Nyakubahwa Ambasaderi nimutubwire imishinga igihugu muhagarariye kimirije imbere mu Rwanda mu gihe gito kiri imbere.

- Advertisement -

Ambassador: Umwaka wa 2021 wabaye uburyo butagereranywa bwo kwerekana ko ubufatanye bwacu n’u Rwanda bushikamye.

Niwo mwaka twashoboye gufasha u Rwanda mu mishinga ifite agaciro ka Miliyoni 100 Euros. Ni igikorwa cy’indashyikirwa rwose twakoze. Amafaranga yabonetse amenshi twayashize mu bikorwa byo kurwanya icyorezo COVID-19, andi afasha inganda nto n’iziciriritse kwivana mu ngaruka zasizwemo na kiriya cyorezo.

Ahandi twashyize kandi tuzakomeza gushyira imbaraga no mu bikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, birimo gushyira mu bikorwa politiki zo kubirengera kandi iki ni ikintu dushyizeho umutima cyane.

Hari umushinga mufite wo kuzafasha u Rwanda kubona imbwa zatojwe kumenya niba runaka yanduye cyangwa atanduye COVID-19. Uwo mushinga wabajemo ute kandi kuki mwahisemo kuwufashamo u Rwanda?

Ambassador: Buriya rero ntekereza ko umuntu wese ugiye kuvuga ku byo u Rwanda rukora mu mu kurwanya COVID-19 yagombye kubanza gushima uko rwabyitwayemo. Mu by’ukuri ubona rwarabikoze mu buryo bwiza.

Guverinoma y’u Rwanda yahanganye neza n’iki cyorezo kandi n’ahandi ku isi barabibona.

Umwanditsi wa Taarifa Magnus Mazimpaka aganira na Ambasaderi Dr. Thomas

Ubudage bwahisemo gufasha u Rwanda kubona ziriya mbwa wari umbajijeho mu rwego rw’ubufatanye dusanganywe.

Gutoza imbwa kumenya uwanduye n’utanduye COVID-19 ni umushinga watangiriye mu Burayi, iwacu mu Budage nyuma y’uko abahanga bavumbuye ko imbwa zifite ubushobozi bwo kumenya ko runaka yanduye kiriya cyorezo.

Nyuma yo kubugerageza, basanze koko imbwa zibishoboye umushinga uba uciyemo.

Bikirangiza kumenyekana ko imbwa zabishobora, yahise ihinduka inkuru ikomeye, ibinyamakuru birayimanuka, iba iramamaye.

Ibihugu byinshi byakunze uwo mushinga ndetse n’u Rwanda ruza kubitubwira ko rwifuza ko twawukoranaho, tukabasangiza ubwo bumenyi. Ni uko rero ibintu byatangiye none ubu umushinga wacu n’u Rwanda ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.

Izi mbwa ni ingirakamaro mu kumenya ko runaka yanduye COVID-19

Ubu imbwa zaraje ndetse n’umutoza wazo arahari. Ubu mu Rwanda twahazanye imbwa enye ariko bidatinze tuzazana izindi zirindwi. Zose nizihagera ubwo akazi kazo kazaba kari hafi gutangira.

Ese haba hari ibindi muteganya kuzafashamo u Rwanda bifite aho bihuriye n’uyu mushinga?

 Ambassador:  Ni umushinga wihariye erega! Si umushinga uvugwa mu binyamakuru gusa, ahubwo na Guverinoma yacu mu Budage iwukurikiranira hafi cyane.  Barawishimiye cyane kuko bumva neza akamaro kawo haba ku Banyarwanda no ku Badage bawutangije none ukaba uri kugera ku ntego zawo.

Ni ibyo kwishimira rwose kuko u Rwanda ari igihugu kiri gukora uko gishoboye  ngo kigire iterambere mu ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu ngeri nyinshi.

Nyuma y’uko uyu mushinga utangiye, hazakurikiraho iki?

Ambassador: Ukoze hasi unyibutsa ibuye! Hari ikintu ntavuze kandi cy’ingenzi: Imbwa twahaye u Rwanda ni izo bita green dogs. Ni imbwa zitigeze zigira ahandi zitozwa bityo zikaba ari imbwa zizafasha mu gukomeza kwagura ubushakashatsi bwacu mu kumenya uko imbwa zisuzuma COVID-19.

Ikindi ni uko hari imashini twateguye izafasha mu kuzitoza.

Niyo icyorezo COVID-19 cyacika ku isi, ziriya mbwa zizakomeza akazi ko gusuzuma n’izindi ndwara.

Zizafasha mu gusuzuma abantu binjira kuri stade kureba umupira, abinjira mu nzu mberabyombi kureba ibitaramo n’ahandi hatandukanye.

Mu gihe kiri imbere tuzazana izindi mbwa kandi erega biri amahire ku Rwanda kubera ko rusanganywe imbwa zifasha mu kuvumbura abatwaye intwaro cyangwa ibiyobyabwenge.

Nimutubwire uko mwabonye u Rwanda rwitwara iyo rwinjijwe mu mishinga nk’iyi?

Ambassador:  Reka nguhe urugero rw’umushinga w’uruganda rwa BioNTech. Uru ruganda rwakoze urukingo rwa COVID-19 rwakunzwe kurusha izindi ku isi kugeza ubu.

Ubudage burashaka gufasha u Rwanda gukora inkingo za COVID-19

Uruganda BioNTech rufite na gahunda yo kuzakora inkingo za malaria n’izindi.

Dufite umugambi wo gufasha ibihugu bicye by’Afurika, hagati ya bibiri cyangwa bitatu, kubona inganda nka ziriya kandi n’u Rwanda rurimo.

Mukurikije uko mwabibonye mubona ibyo bihugu byitabira gukora ibisabwa ngo uwo mushinga ubigereho ku kihe gipimo, aha turavuga mu rwego rw’ubushakashatsi ariko no ku rwego rw’ishoramari.

Ese mukurikije uko ibiganiro byakozwe n’uko amasezerano yashyizwe mu bikorwa kugeza ubu, mubona intambwe iterwa ingana ite?

Ambassador: Ku byerekeye u Rwanda, nakubwira ko ibyo rwiyemeje rubikora neza. Guverinoma y’u Rwanda ikora iko ishoboye kugira ngo intego yihaye igerweho gusa ariko ntibiba byoroshye.

Kugeza ubu nta ruganda rukora imiti n’inkingo iki gihugu cyari gisanganywe, bityo rero kugira uruganda nk’uru ntibiba byoroshye ariko ‘ahari ubushake ibintu birashoboka.’

Ubushake u Rwanda rugira kugira ngo rugere kubyo rushaka ni urugero rwiza ku bihugu byinshi by’Afurika.

Ubwo se twavuga ko gufasha u Rwanda kubona uruganda rw’inkingo ari kimwe mu byo mwishimira mwagezeho mu byo mwari mwariyemeje ubwo mwagirwaga Ambasaderi inaha?

Ambassador: Sinavuga ko ari byo byobyine ariko mu byerekeye imikoranire hagati y’ibihugu byombi navuga ko ari ikintu kiza turi kugeraho. Nizeye kandi ko hari byinshi byiza tuzageraho mu mwaka wa 2022 no mu yindi izakurikiraho.

Ikiganiro cya Video:

TAGGED:AmbasaderiBioNTechBudagefeaturedInkingoRwandaTaarifaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Na Mozambique Byemeranyije Kwagura Ubufatanye Muri Cabo Delgado
Next Article Umurwayi Wa Mbere Ku Isi Yateweho Umutima W’ingurube
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?