Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigega Cyo Kuzahura Ubukungu Kizongerwamo Izindi Miliyari 150 Frw – Minisitiri W’Intebe Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikigega Cyo Kuzahura Ubukungu Kizongerwamo Izindi Miliyari 150 Frw – Minisitiri W’Intebe Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2022 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Werurwe, 2022 cyagarukaga ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kuzahura ubukungu, Minisitiri w’intebe yavuze ko Leta y’u Rwanda igiye gushyira mu Kigega cyagenewe kuzamura ubukungu bwazahaye izindi Miliyari 150 Frw. Ngo ni mu rwego rwo gufasha n’izindi nzego zazahajwe n’ingaruka za COVID.

Avuga ko bitarenze ibyumweru bitatu biri imbere, hazatangizwa iriya gahunda yo gushyira muri Kigega Economic Recovery Fund andi mafaranga kandi ngo ni gahunda izakomeza gukorwa mu gihe runaka.

Ibindi yagarutseho ni ibyerekeye imicungirwe y’umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ngo Leta yakoze uko ishoboye  ishyiraho Politiki bita post-harvest management policy ifasha umuturage gucunga neza umusaruro kuva agisarura, agahunika kuzageza n’ubwo atangiye gufungura cyangwa kugurisha ibyo yejeje.

Ati: “ Hari imari Leta yashoye mu kugura imashini zumisha imyaka, gushyiraho ubwanikiro, kandi buri karere kahawe imihigo y’uko kagomba kuba gafite ubwanikiro bungana uku kandi mu gihe runaka kandi byarakozwe.”

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ziriya Politiki zatanze umusaruro kuko ngo nk’ikibazo cy’urubobi mu bigori cyagabanutse.

Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwa nkunganire bwo gufasha kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane abaturage bakabura uko bahangana nabyo ku isoko.

Ngo ni nkunganire yatanzwe mu nzego zirimo iz’ubwikorezo aho Leta yashyizemo amafaranga bituma igiciro cya mazutu na essence kitaba kinini cyane.

Gusa ngo ntawakwirengagiza ko ibiciro byazamutse kuko mu mwaka wa 2021 akagunguru ka essence kaguraga 60$ ariko ubu kikubye kabiri kagera ku $123.

Ni nkunganire itangwa buri mezi.

Min Ngirente avuga ko iyo igiciro cya mazutu kizamutsee, ayo mafaranga ayashyirwa ku giciro cy’umugenzi cyangwa ibicuzwa bindi.

Ibyo rero nibyo Leta yarwanyije ishyiramo’ ‘nkunganire.’

Iyo nkunganire iba igamije kubuza ko abaturage baremererwa.

Ngo igiciro kiriho ubu ni gito ugereranyije n’uko byari bugende iyo Leta idashyiramo amafaranga.

Leta kandi ngo yashyizeho gahunda y’uko umuntu ushaka gushinga uruganda rukora ibintu Abanyarwanda bacyenera kurusha ibindi ahabwa uburyo bworoshye bwo kubikora akagira ibyo asonerwa urugero nk’imisoro mu gihe runaka.

Mu buhinzi Minisitiri  w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Leta yatanze  Nkunganire y’ifumbire  kugira ngo yunganire abahinzi ntibahendwe.

Iki kiganiro kitabiriwe kandi n’aba Minisitiri barimo uw’ubucuruzi n’inganda, Beatha Habyarimana, uw’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana, uw’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Minisitiri w’imari n’inganda Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari gahunda yo kuzazamura amafaranga yashyizwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu akagera kuri Miliyari 300 Frw.

TAGGED:featuredNgirenteUbucuruziUbuhinziUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mafoto: Gen Kainerugaba Yarangije Urugendo Yakoreraga Mu Rwanda
Next Article Basketball Africa League 2022 – U Rwanda Ni Urwa Mbere Rugakurikirwa Na Tunisia
1 Comment
  • Profesa Pacifique Malonga says:
    17 March 2022 at 9:15 pm

    Natwe turabishimiye ! Bakomeze ubutwari ! Uwiteka abamwenyurire

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?