Ikigo Abercrombie & Kent Cyatangiye Kuzana Mu Rwanda Ba Mukerarugendo Bo Ku Rwego Rwo Hejuru

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo indege ya Boeing 777 yari igeze ku kibuga cy’indege cya Kigali izanye ba mukerarugendo 77 baje kwinjiriza u Rwanda amadevize menshi bitewe n’igihe bazamara basura ahantu nyaburanga hakomeye.

Baje mu ndege yo mu bwoko bwa  20 Safari SUVs nyuma bahita bakomereza mu mahoteli akomeye mu Rwanda yitwa  Mountain Gorilla View Lodge, Singita, na  One&Only zose ziba mu Kinigi.

Kuri iki cyumweru bazazamuka imisozi y’ibirunga bagiye gusura  ingagi ndetse n’inkende zifite ibara rya zahabu(golden monkeys) nazo ziba hejuru cyane mu Birunga.

Bakigera mu Rwanda aba bashoramari bakiriwe n’Ikigo kitwa Abercrombie & Kent cy’Abanyarwanda gitanga serivisi zitandukanye zijyanye n’ubukerarugendo.

- Advertisement -

Banashima ko abakozi bo ku kibuga cy’indege ndetse n’abandi bakora muri serivisi zo kwakira abantu babahaye serivisi nziza.

Aba bakerarugendo bari mu bakerarugendo bake bakora ubukerarugendo rwo ku rwego rwo hejuru kandi basanzwe bakorana n’ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo kitwa Abercrombie & Kent (A&K).

Iki kigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo zitandukanye zirimo imodoka zitwara ba mukerarugendo no gutanga amacumbi ameze neza.

Ubu bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwishimira henshi hatandukanye ku isi hasanzwe hari ibintu nyaburanga.

Ubusanzwe buri mukerarugendo yishyira byibura $200,000.

Ikigo Abercrombie & Kent kimaze imyaka 60 gitangiye gukora.

Mu Rwanda gihagarariwe na  rwiyemezamirimo witwa Paul Muvunyi.

Ni  ikigo cyashinzwe na Geoffrey Kent ari kumwe n’ababyeyi be.

Kuva iki kigo cyatangira gukora mu mwaka wa 1962, cyakomeje kwaguka mu mikorere, kikaba kiri hirya no hino ku isi, aho abagikoresha bakorera ingendo hirya no hino ku isi kandi bakishimira ibyo bahasanga.

Gikorera ubukerarugendo mu bihugu 100 ku migabane irindwi y’isi.

Aho hose kihafite ibiro 55 kandi mu bihugu 30 bikorana n’ibindi bituranye nabyo mu rwego rwo kwirinda gutatanya ingufu.

Gikoresha abantu 2,500 bazobereye mu by’ubukerarugendo.

Paul Muvunyi, uhagarariye kiriya kigo mu Rwanda avuga ko kugira ngo gihitemo igihugu gisura hari ibintu byinshi birebwaho.

Ati: “ Uretse kuba u Rwanda ari igihugu gifite imisozi n’ibisiza bibereye ijisho,  n’igihugu gitekanye.”

Paul Muvunyi

Muvunyi avuga ko umutekano ari ikintu gikomeye gituma abasura u Rwanda basanga bari barakererewe.

Yungamo ko u Rwanda rufite n’ingagi kandi zikaba ari ikiremwa kidasanzwe mu biri ku isi muri iki gihe.

Icyakora u Rwanda rwatumye iby’uko ingagi ziri mu nyamaswa zenda gushira ku isi, bitakiri ukuri kudasubirwaho.

Ikindi kandi ni uko ubu u Rwanda rufite inyamaswa enye nini zikunda gusurwa muri pariki zashyizwe ahantu haba umukenke.

Umukenke bawita savanna plantation.

Akandi karusho k’u Rwanda ni uko ari igihugu gito, umuntu ashobora gusura mu gihe gito akahava abonye ibyiza byose yifuzaga.

Visit Rwanda kandi ngo ifasha mu kongera abasura u Rwanda kuko ari ubukangurambaga burenga imipaka y’u Rwanda bukozwe n’ibyamamare bikomeye mu mupira w’amaguru.

Muvunyi  we avuga ko ibyamamare byo Arsenal na PSG biri gutuma umusaruro u Rwanda rwashagaka muri Visit Rwanda uboneka kandi mu rugero rushimishije.

Biteganyijwe ko abashyitsi bari mu Rwanda muri gahunda twavuze haruguru bazarusigira Miliyoni $2 ni ukuvuga Miliyari Frw 2.

Imodoka zikomeye zijyana ba mukerarugendo aho bifuza
Ubwo bari barimo kururuka indege.
Indege y’Ikigo Abercrombie & Kent
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version