Ishami ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo riherutse guhemba ikigo cyo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba kitwa The Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, AFTTCC, kubera uruhare rwacyo mu kubaka imihanda yafashije mu buhahirane.
Ikigo Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, AFTTCC, gishimirwa ko cyagize uruhare mu guhuza inzego z’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba kugira ngo hubakwe imihanda hagamijwe koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
AFTTCC ni ikigo cyashinzwe ku bufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Kiriya gihembo cyatanzwe by’umwihariko kubera iyubakwa ry’umuhanda Bukavu- Uvira, kikaba cyaratanzwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe binyuze muri gahunda yacyo yo guteza imbere ibikorwa remezo yitwa Programme for Infrastructure Development in Africa (PIDA).
Umuhango wo kugitanga wabereye i Nairobi muri Kenya muri imwe mu nzu zo kibuga cy’indege yitwa Kenyatta International Conference Center.Witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Kenya Nyakubahwa Uhuru Muigai Kenyatta, umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe witwa Raila Amollo Odinga na Jakaya Morisho Kikwete wigeze kuyobora Tanzania.
Kugira ngo ibyemeranyijwe n’ibihugu twavuze haruguru mu buhahirane bishoboke, Leta zashyizeho Ikigo The Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, AFTTCC.
Zimwe mu ntego zacyo ni ugushaka amikoro aturutse mu baterankunga kugira ngo imihanda igize umuhora wo hagati ishobore gukorwa.
Ni ikigo cyashyizwe n’ ibihugu byinshi bigize Umuryango w’Afurika w’i Burasizuba ukuyemo Kenya na Sudani y’Epfo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Umurundi witwa Captaine Dieudonné Dukundane niwe wakiriye kiriya gihembo.
Captaine Dieudonné Dukundane yabwiye itangazamakuru ko bahawe kiriya gihembo nka kimwe mu bigo byitwaye neza mu gukurura abashoramari n’abaterankunga batera inkunga mu kubaka ibikorwa remezo biteza imbere ubuhahirane.
Yavuze ko kiriya gihembo ari ikimenyetso cyiza cy’imikoranire y’ibihugu bigize Umuhora wo Hagati, iyo mikoranire ikaba yaratumye haboneka ibikorwa remezo birimo imihanda isanzwe, iya gari ya moshi n’ibindi.
Dukundane yavuze ko kiriya gihembo kizabafasha kuvugurura umuhanda Bukavu-Uvira kandi ngo ni umuhanda uzagirira akamaro n’ibindi bihugu biri muri aka Karere ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania, u Rwanda na Tanzania.
Ibihembo byatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe rishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo byahawe ibigo bitatu byagaragaje intambwe nziza muri uriya mujyo.
Muri ibyo harimo The Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency, AFTTCC.
‘Umuhora wo hagati’ ni inzira y’ibicuruzwa ‘igerageza’ kuba ngufi kurusha izindi ziva ku Nyanja zikagera mu gace k’i Burasirazuba bw’Afurika.
Kugira ngo ubu buhahirane bushoboke byari ngombwa ko hubakwa ibikorwaremezo birimo umuhanda wa gari ya moshi, ibyambu biteye neza, imihanda, koroshya ingendo zo mu kirere, ingufu, ikoranabuhanga n’ubundi buryo bwose bugamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu bihugu bituranye.
Mu mwaka wa 2021 iki kigo cyasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo kurufasha kubaka za stations z’aho imidoka zitwara ibintu zizajya zinywera amavuta n’abazitwaye bakaruhuka.
Amasezerano y’iyi mikoranire yashyizweho umukono na Capt. Dieudonne Dukundane wari uhagarariye ikigo CCTTFA na Eng Patricie Uwase wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo mu Rwanda, akaba ari we wari uhagarariye Leta y’u Rwanda.
U Rwanda rwahawe 100,000 $ yo kuzakoresha muri kiriya gikorwa.