Ikigo CRB Cya TransUnion Cyahawe Umuyobozi Mushya

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Didier Mutabazi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo mpuzamahanga gitanga amakuru n’ubusesenguzi ku by’imari kitwa TransUnion Africa, Ishami ry’u Rwanda.

Muri uyu mwanya mushya, Mutabazi azayobora ibikorwa bya TransUnion mu Rwanda, akazibanda k’ugushimangira imikorere y’iyo sosiyete ku isoko ry’u Rwanda, gukomeza guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’imari, no guteza imbere ibisubizo bishingiye ku makuru bifasha ibigo n’abakiliya.

Mutabazi yiafite uburambe bw’imyaka irenga 16 mu buyobozi mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu by’imari (fintech), amabanki n’itumanaho.

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Asante Financial Services Group mu Rwanda, aho yatangije ibikorwa by’icyo kigo mu gihugu no guteza imbere serivisi z’inguzanyo zishingiye ku ikoranabuhanga ku bigo bito n’ibiciriritse (MSMEs).

Muyindi mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi ushinzwe Imari, Ikoreshwa mu Ikoranabuhanga n’Udushya muri AB Bank Rwanda, aho yayoboye gahunda yo guhindura imikorere ya banki ikajya ku ikoranabuhanga (digital transformation), bituma umubare w’ibikorwa by’imari bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga uzamuka uva kuri 0% ukagera hejuru ya 70%.

Jeannine Naudé, uyobora TransUnion mu bice bya Afurika yagize ati: “Twishimiye kwakira Didier ngo ayobore ibikorwa byacu mu Rwanda mu gihe cy’iterambere ry’Akarere. Uburambe bwe mu kuyobora imikorere ya Banki iganisha ku ikoranabuhanga n’ubumenyi afite ku mategeko agenga urwego rw’imari, kubera gukorana bya hafi na National Bank of Rwanda, bizatuma aba umuyobozi ukwiriye wafasha mu kwihutisha iterambere ryacu.”

Avugako gushyirwaho kwe kugaragaza ubushake bwacu kuzana ibisubizo byo ku rwego mpuzamahanga, ibyo ku isoko ry’u Rwanda ngo hashyigikirwe serivisi z’imari zigere kuri bose.

Hari gahunda kandi kugeza izo serivisi ku bantu barenga miliyoni 350 batarinjira neza muri gahunda z’imari zemewe.

Inshingano za Mutabazi zirimo guteza imbere ibisubizo bishya bijyanye n’inguzanyo, bikagera no ku bijyanye no kurwanya uburiganya, kugenzura no kugabanya ibyago byo guhomba ndetse n’isesengura rihanitse ry’amakuru y’imari.

Yavuzeati: “Nishimiye cyane kwinjira muri TransUnion no kuyobora itsinda ry’u Rwanda mu rugendo rwo gufasha ibigo n’abakiliya gukoresha neza serivisi z’imari. Ntegereje gukoresha uburambe mfite mu guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga no kubaka ubufatanye bw’ingenzi kugira ngo dutange ibisubizo byizewe kandi bishya. Intego yanjye ni guteza imbere ikwirakwizwa rya serivisi z’imari ku bantu benshi no gutuma TransUnion ikomeza kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda.”

Mutabazi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu micungire y’ubucuruzi (MBA) yakuye muri Heriot-Watt University akaba n’inzobere yemewe mu by’amabanki akaba yarahawe impamyabumenyi mu ishuri ryitwa Frankfurt School of Finance and Management.

Avuga neza Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *