Ikigo Cy’Ibimenyetso Byifashishwa Mu Butabera Cyongerewe Imbaraga

Intego z'iki kigo

Dr. Charles Karangwa uyobora Ikigo Rwanda Forensic Institute(RFI)yatangaje ku mugaragaro ko guhera ubu cyongererewe ubushobozi bushingiye ku kwagura imikorere yacyo binyuze mu bushakashatsi no kongerera abakozi ubushobozi.

Ikigo ayobora mu Kinyarwanda bakita  Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Dr. Karangwa avuga ko mu mizo ya mbere iki kigo cyakoraga akazi cyahabwaga n’urwego rwitwaga Criminal Investigation Department.

Icyo gihe kitwaga Kigali Forensic Laboratorry, kikaba cyarashinzwe mu mwaka wa 2005.

- Kwmamaza -

Kubera ko nta koranabuhanga rigari ryari rihari, kubona neza ibimenyetso ngo bizafashishwe n’abahanga mu gushaka ibimenyetso byijyanwa mu butabera byateraga imvune.

Icyakora Kigali Forensic Laboratory yafashaga mu gupfunyika neza imibiri cyangwa ibintu byagombaga gusuzumwa hanyuma bikoherezwa mu Budage kuhasuzumirwa.

Birumvikana ko byasabaga ikiguzi kandi, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyo bimenyetso bikangirika.

U Rwanda rwari rufitanye n’Ubudage amasezerano yatumaga iyo mikoranire ishoboka.

Mu gihe cy’imyaka irenga icumi yakurikiyeho, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigo Rwanda Forensic Laboratory.

Inshingano z’ibanze zayo zarimo gufasha mu kumenya uturemangingo ndangasano binyuze mu gupima ADN (Acide désoxyribonucléique), gupima uburozi n’ingano ya alukolo mu maraso, gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, gusuzuma inkomere n’imibiri y’abitabye Imana, gusuzuma ibyahumanijwe na mikorobe no gupima ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Izi nshingano nizo kiriya kigo cyahawe kugeza n’ubu.

Kuba cyahawe izinda rya ‘Institute’ kandi cyarahoze ari ‘Laboratory’, umuyobozi wacyo Dr. Charles Karangwa yavuze ko byatumye cyongera imbaraga mu bushakashatsi no kurushaho kubakira abakozi bacyo ubushobozi.

Ubuyobozi bw’ikigo Rwanda Forensic Institute buvuga ko nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo gukora nka ‘institute’ bashatse ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga kandi bifite ikoranabuhanga ry’ubu.

Uretse kwaguka mu bikoresho, bavuga ko hari n’intego yo kurushaho guha abakozi ubumenyi bizatuma u Rwanda ruba urwa mbere muri Afurika mu gutanga serivisi zigenewe gufasha mu kubona ibimenyetso nkenerwa mu gutanga ubutabera.

Dr. Karangwa ati:  “ Tugomba kuzashyira imbaraga mu gukaza ubumenyi bw’abakozi bacu n’abafatanyabikorwa bacu ndetse tukamenyesha abaturage serivisi dutanga.”

Dr. Charles Karangwa

Kugeza ubu hari ibihugu 12 bishaka gukorana n’u Rwanda mu byerekeye guhanahana amakuru n’ubumenyi mu gukusanya ibimenyetso nkenerwa mu gutanga ubutabera.

N’ubwo ari uko bimeze, icyangombwa ngo ni kwitonda kugira ngo u Rwanda rubanze rwubushobozi budasubirwaho muri uru rwego.

Akamaro k’ibimenyetso bya gihanga mu gutanga ubutabera…

Iyo habaye icyaha, haba hari uwagikoze, uwagikorewe, aho cyakorewe n’ibyakoreshejwe mu kugikora.

Akenshi abantu baba babonye iby’icyo cyaha ba mbere ni uwagikoze n’uwagikorewe.

Niyo mpamvu abagenzacyaha bagomba gukusanya ibimenyetso bivuye ku wakoze no kuwakorewe icyaha.

Nk’uko Umuyobozi w’Urwego rwa RIB rushinzwe ubugenzuzi(Insepection) Maurice Muligo yabivuze, mu gukusanya ibyo bimenyetso umugenzacyaha aba agomba kwigengesera ngo atagira ibyo yangiza cyangwa atakaza mu buryo runaka.

Avuga ko ikindi kiba kigomba kwitonderwa, ari ukureba niba bantu baba bageze aho icyaha cyabereye rugikubita, bakaba hari ibimenyetso bangije.

Ni ngombwa kwitonda ugakusanya ibimenyetso byose by’ahabereye icyaha

Muligo avuga ko iyo ibimenyetso byose byakusanyijwe mu buryo buboneye kandi bwuzuye, bikagezwa mu bakozi b’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera haba hari impamvu nyinshi zatuma ubutabera bubishingiyeho bwatangwa neza.

Abakora muri iki kigo baba bagomba gukoresha ubuhanga bwabo n’ibikoresho bafite kugira ngo bahe abagenzacyaha andi makuru baheraho bakorera ukekwaho icyaha idosiye igezwa mu bushinjacyaha.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja aherutse kwibutsa abagenzacyaha ko bagomba gukora uko bashoboye amadosiye bashikiriza ubushinjacyaha akaba akoze neza kuko imiterere yayo ari yo igena imigendekere yose y’urubanza.

Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version