Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi Kiravugwaho Kurenganya Abahoze Bagikorera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi Kiravugwaho Kurenganya Abahoze Bagikorera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2021 2:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwanditsi bwa Taarifa bufite amakuru yizewe avuga ko nyuma y’uko mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi bagabanyirije abakozi, bamwe binyuze mu kubirukana, abandi mu kubahagarika by’agateganyo abandi bakikura mu kazi kubera kudahabwa akazi gafatika, ubu kiriya kigo gihagaze nabi mu mikorere.

Iyo ikigo nka RAB kidahagaze neza kandi gikeneye abantu b’abatekinisiye biba bivuze ko umusaruro abantu bagomba kukitegaho atari munini.

Mu buryo busobanutse, abaduha amakuru bakorera muri RAB bavuga ko abahanga yahoranye bayivuyemo biturutse mu kugabanya abakozi.

Icyi ni icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ibyo RAB ikora.

Ubwabyo ntabwo ari bibi kuko n’ubundi uburo bwinshi bubishya umusururu.

Ikibi kirimo ni uburyo byakozwe nk’uko abaduhaye amakuru babyemeza.

Umwe muri bo utarifuje ko tumutangaza amazina yagize ati: “ Uko ubonwa n’uko uzi guhakirizwa nibyo bituma uguma cyangwa uvanwa mu kazi.”

Avuga ko abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya muri kiriya kigo gitegekwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bahise bahindura imikorere ndetse bakora uko bashoboye k’uburyo bagira ububasha buruta ubwa Komite zari zisanzwe zishinzwe imikorere muri RAB.

Kubera ko hari abakozi bayo basanga batakomeza gukorera mu mwuka w’ubwoba n’uburiganya bamwe bahitamo kwegura.

Mu mezi make ashize, Taarifa yanditse inkuru yavugaga ubuhamya yahawe n’abahoze ari abakozi ba RAB bavugaga ko agahinda batewe n’uko mu kugabanya abakozi, hari bamwe barenganyijwe, birukanwa kubera ko batari baziranye na runaka ukomeye muri RAB cyangwa se bakirukanwa kuko hirengagijwe ubushobozi bwabo mu kazi bushingiye ku bunararibonye bwabo.

Hari imwe mu ngingo zigenga uko abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya( ni ingingo ya 12) igira iti: “ Mu gushyira abakozi mu kazi mu nzego za Leta haba hagomba kwibandwa ko burambe n’ubunararibonye umukozi afite aho kwibanda cyane ku mpamyabumenyi z’ibyo yaminuje…”

Abaduhaye amakuru bavuga ko kwirengagiza uburambe n’ubunararibonye bw’abakozi, ahubwo hakibandwa kuri za ‘degrees’ ari byo byatumye RAB itakaza abakozi bari mu bahanga igihugu cyagize.

Hari umwe mu bayobozi bwa RAB muri Gashyantare 2021 wabwiye Taarifa ko gusubiramo imiterere y’inzego za RAB byatewe n’uko guhera muri 2018 hari inzego zimwe zarimo abantu bahembwaga hatazwi ibyo bize, cyangwa bagahemberwa gukora ibyo batigiye.

Ibi nabyo bibaye ari byo byaba ari agahomamunwa!

Ingaruka z’iriya mikorere ngo zabaye iz’uko hari abize iby’indwara zifata ibihingwa(pathologists) wasangaga bakora mu batubuzi b’imbuto, abandi nabo bagakora mu nzego batigiye kandi bakazihemberwa.

Mu rwego rwo gukosora ibyo rero hari aho abatubuzi bari batanu bagabanyijwe hasigara babiri, abandi batatu barirukanwa cyangwa baba bahagaritswe mu gihe kitazwi.

N’ubwo kubaganya byaba byari bifite umugambi utari mubi, ariko uko byakozwe hari abavuga ko byakoranywe za munyangire, munyumvishirize n’ibindi.

Ikindi ni uko muri iyo mikorere ababuze akazi barimo n’abahanga badashidikanywaho bagendeye muri iyo nkubiri yo kugabanya abo bita ‘baringa’ mu kazi ka tekiniki.

Muri bo harimo abatekenisiye bagize uruhare rukomeye muri gahunda nka Girinka, Nkunganire, Gutanga Imbuto y’Indobanure n’izindi.

Igisigaye ni ukureba niba RAB izagera ku nshingano Leta yayihaye zirimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu buhinzi n’ubworozi bigezweho kandi bitanga umusaruro ukagezwa no ku isoko.

TAGGED:AbakozifeaturedIkigoLetaRABUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Twahoranye Abakozi Bavugaga Ko Batakorera Mu Cyaro-Perezida Wa Croix-Rouge Y’U Rwanda
Next Article I Nyanza Hagiye Kuzura Uruganda Rw’Agaciro Ka Miliyari 5 Frw Rukora Intsinga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?