Ikigo Cy’Imari N’Imigabane Cy’u Rwanda Cyatangiye Ubufatanye N’icya Luxembourg

U Rwanda rwatangiye gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane, bikaba byakozwe binyuze mu masezerano abayobozi b’ibi bigo byombi bashyizeho umukono kuri uyu wa Gatatu taliki 23, Werurwe, 2022.

Amasezerano y’imikoranire yasinyiwe mu Bubiligi mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no muri Luxembourg witwa Sebashongore n’abahagarariye ibigo by’isoko ry’imari n’imigabane by’u Rwanda na Luxembourg.

Aya masezerano y’ubufatanye bita Memorandum of Understanding agamije kuzafasha u Rwanda by’umwihariko mu kubaka ubushobozi bw’imicungire y’imari n’imigabane kugira ngo ruzitware neza muri Afurika muri uru rwego rw’ubukungu.

Bizakorwa binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi b’uru rwego bakorera mu Rwanda.

- Advertisement -

Abazahugurwa muri uru rwego bitezweho kuzagira uruhare rugaragara mu iterambere ryarwo cyane cyane mu mikorere y’Ikigo cy’u Rwanda kitwa Kigali International Financial Center.

Umuyobozi w’Ikigo cya Luxembourg cy’imari n’imigabane witwa Arnaud Delestienne yagize ati: “ Twishimiye gukorana n’Ikigo cy’imari n’imigabane cy’u Rwanda. Ibigo  nk’ibi bigira uruhare rutaziguye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bikoreramo. Tuzishimira gukomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo rugere ku ntego rwiyemeje zirimo kuba intangarugero mu gutanga serivisi zinoze mu rwego rw’isoko ry’imari n’imigabane.”

Umuyobozi w’Ikigo cya Luxembourg cy’imari n’imigabane witwa Arnaud Delestienne

Arnaud Delestienne yavuze ko bazafasha Rwanda Stock Exchange kubakira ubushobozi abakozi bayo.

Rwanda Stock Exchange yatangiye gukora muri Mutarama 2011, intego ikaba kuzaba ikigo gikora neza mu Karere u Rwanda ruherereyemo kandi izina ryacyo rikazaguka rikamamara muri Afurika kubera ubwiza bwa serivisi gitanga.

Umuyobozi w’iki kigo Bwana Pierre Celestin Rwabukumba yashimye ko ikigo ayoboye kigiye gukomeza gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane.

Rwabukumba yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane, ari ikintu cyiza kandi kidatangaje kubera ko iki gihugu gisanzwe gikora neza n’u Rwanda no mu zindi nzego.

Bwana Pierre Celestin Rwabukumba

Luxembourg kandi  ifite uburyo bw’ikoranabuhanga butuma serivisi itanga mu rwego rw’imari n’imigabane zitangwa mu buryo butuma imishinga ikorwa binyuze muri cyo, iba ari imishinga igera ku iterambere rirambye ariko ritangiza ibidukikije.

U Rwanda , ku rundi ruhande, ni igihugu cyatangije politiki n’ingamba zigamije iterambere rirambye kandi ritabangamira ibidukikije.

Rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gushyiraho politiki yo guca amashashi n’imyanda itabora.

Perezida Kagame aherutse guhura n’abayobozi bakuru mu Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari n’imigabane

Rufite kandi ikigega giteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije kitwa FONERWA, kikaba cyaratangijwe mu mwaka wa 2012.

Mu mwaka wa 2021, Minisitiri ushinzwe ubukungu n’ubufatanye mpuzamahanga wa Luxembourg witwa Franz Fayot yasinyanye na mugenzi we ushinzwe imari n’igenemigambi mu Rwanda witwa Dr. Uzziel Ndagijimana basinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Yari agamije kuzamura ubumenyi mu mikorere y’abakozi ba Kigali International Financial Centre binyuze mu kubafasha kumenya uko bakoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo kakoroha.

Isinywa ry’aya masezerano ribaye nyuma y’igihe gito, Perezida Kagame yakiriye abayobora Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo by’imari n’imigabane baganira uko imikoranire mu bihugu byombi yarushaho kunozwa.

U Rwanda rwagiye muri iri huriro mu mwaka wa 2020.

Ryashyizweho k’ubufatanye bw’ibigo by’imari bya Casablanca muri Maroc, Qatar, u Bubiligi, Luxembourg na Jersey.

Abayobozi bahuye nawe kuri uyu wa Kabiri, bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ihuza abagize Inama y’ubutegetsi ya ririya huriro iri kuba ku nshuro ya gatatu.

Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari ryashinzwe mu mwaka wa 2018.

Hari muri Nyakanga, ubwo abayobozi barishinze bahuriraga i Paris mu Bufaransa.

Intego ni uguhura, abarigize bakigira hamwe uko bafatanya mu kuzamura imikoranire hagamijwe kubakirana ubushobozi mu rwego rw’imicungire y’imari ibikwa mu bigo bigize uriya muryango ituruka mu bihugu bitandukanye.

Rikorana n’ibigo biri Amsterdam mu Buholandi, Doha muri Qatar, Dubai muri United Arab Emirates, Hong Kong, Kigali mu Rwanda, London mu Bwongereza, mu Birwa bya Mauritius, Milan/Rome mu Butaliyani, Stuttgart mu Budage na Tokyo mu Buyapani.

Hari kandi ibigo by’Abhu Dhabi muri Qatar, Brussels mu Bubiligi, Busan muri Koreya y’Epfo, Casablanca muri Maroc, Frankfurt mu Budage, ‘Luxembourg’, Moscow mu Burusiya, Muscat muri Oman, Nur-Sultan muri Kazakhstan, Paris mu Bufaransa na Toronto muri Canada.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version