Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Umuziki Trace Kirashaka Gukorana N’Abahanzi Nyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Ikigo Umuziki Trace Kirashaka Gukorana N’Abahanzi Nyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2023 2:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku muziki cyamamaye ku isi ku izina rya Trace Africa cyatangaje ko kiyemeje gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda kugira ngo kizamure ijwi ryabo.

Byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bw’iki kigo bwahaye abahanzi nyarwanda, abafasha mu kazi ndetse itangazamakuru.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Trace Africa witwa Olivier Laouchez yavuze ko basanze gukorana n’u Rwanda ari ingirakamaro kubera ko rufite ibyangombwa byose ngo rube ihuriro ry’imyidagaduro ka sipoero muri Afurika.

Olivier Laouchez

Avuga ko u Rwanda ari igihugu gikora k’uburyo abakigana babona ibyo bakeneye byose, kandi kikaba cyariyemeje guteza imbere siporo n’imyidagaduro.

Yatangaje ko mu Ukwakira, 2023 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ry’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Rizabera muri BK Arena kandi rizafasha abahanzi nyarwanda kwigira ku byo bagenzi babo bagezeho.

Umuyobozi w’ikigo nyarwanda gishinzwe kwakira inama Rwanda Convention Bureau witwa Janet Karemera yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibirori byateguwe na Trace Africa, ari indi ntambwe ruteye.

Ati: “ Mutekereze ko mu myaka iri imbere abantu bazajya bavuga ko amaserukiramuco y’abahanzi b’Afurika yateguwe na Trace yabanje gukorerwa mu Rwanda! Turishimira iyo mikoranire”

Karemera yavuze ko u Rwanda ruzakmeza gukorana na Trace no mu yindi mishinga.

Janet Karemera avuga ko mu mikoranire y’u Rwanda na Trace Africa hazarebwa ibice abikorera ku giti cyabo bashobora gufashamo Leta kugira ngo ayo mahirwe ntiyikubirwe nayo gusa.

Janet Karemera yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abazarugana bose

Ashima ko Trace Africa izatuma abahanzi  b’Abanyarwanda bakomeza kwamamara, bakarenga mu karere u Rwanda ruherereyemo bakagera hirya no hino ku isi.

Yasezeranyije abateguye  kiriya gikorwa, abizeza ubufatanye bw’u Rwanda mu bizakorwa byose.

Umuhanzi Tom Close yabwiye itangazamakuru ko Trace izaba ari igisubizo ku muziki w’Abanyarwanda, bakageza kure ibyo bakora.

Bizakorwa no mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda
TAGGED:AbanyarwandaAfricafeaturedKaremeraTraceUmuziki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngororero: Yafashwe Akorera Undi Ikizamini Cy’Uruhushya Rw’Agateganyo
Next Article Umuhora Wo Hagati Ufatiye Runini U Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nigeria: Umuhanzi Ifunanya Yishwe N’Inzoka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?