Ikigo Umuziki Trace Kirashaka Gukorana N’Abahanzi Nyarwanda

Ubuyobozi bw’ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku muziki cyamamaye ku isi ku izina rya Trace Africa cyatangaje ko kiyemeje gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda kugira ngo kizamure ijwi ryabo.

Byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bw’iki kigo bwahaye abahanzi nyarwanda, abafasha mu kazi ndetse itangazamakuru.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa Trace Africa witwa Olivier Laouchez yavuze ko basanze gukorana n’u Rwanda ari ingirakamaro kubera ko rufite ibyangombwa byose ngo rube ihuriro ry’imyidagaduro ka sipoero muri Afurika.

Olivier Laouchez

Avuga ko u Rwanda ari igihugu gikora k’uburyo abakigana babona ibyo bakeneye byose, kandi kikaba cyariyemeje guteza imbere siporo n’imyidagaduro.

- Advertisement -

Yatangaje ko mu Ukwakira, 2023 mu Rwanda hazabera iserukiramuco ry’abahanzi bakomeye muri Afurika.

Rizabera muri BK Arena kandi rizafasha abahanzi nyarwanda kwigira ku byo bagenzi babo bagezeho.

Umuyobozi w’ikigo nyarwanda gishinzwe kwakira inama Rwanda Convention Bureau witwa Janet Karemera yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira ibirori byateguwe na Trace Africa, ari indi ntambwe ruteye.

Ati: “ Mutekereze ko mu myaka iri imbere abantu bazajya bavuga ko amaserukiramuco y’abahanzi b’Afurika yateguwe na Trace yabanje gukorerwa mu Rwanda! Turishimira iyo mikoranire”

Karemera yavuze ko u Rwanda ruzakmeza gukorana na Trace no mu yindi mishinga.

Janet Karemera avuga ko mu mikoranire y’u Rwanda na Trace Africa hazarebwa ibice abikorera ku giti cyabo bashobora gufashamo Leta kugira ngo ayo mahirwe ntiyikubirwe nayo gusa.

Janet Karemera yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abazarugana bose

Ashima ko Trace Africa izatuma abahanzi  b’Abanyarwanda bakomeza kwamamara, bakarenga mu karere u Rwanda ruherereyemo bakagera hirya no hino ku isi.

Yasezeranyije abateguye  kiriya gikorwa, abizeza ubufatanye bw’u Rwanda mu bizakorwa byose.

Umuhanzi Tom Close yabwiye itangazamakuru ko Trace izaba ari igisubizo ku muziki w’Abanyarwanda, bakageza kure ibyo bakora.

Bizakorwa no mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya Visit Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version