Ubwo u Rwanda rwatangira urugendo rwo kubaka ubukungu bwarwo bushingiye ku baturage, uburezi n’ikoranabuhanga rwahisemo gukurikiza urugero rwa Singopore, igihugu gito kiri muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.
Iki gihugu kiri mu Nyanja yise iy’Abashinwa ni igihugu gifite abaturage bize ari benshi kandi biga amashuri mensi, gifite demukarasi kandi kizira ruswa nk’uko imbwa izira umuheha!
U Rwanda narwo rwasanze ruramutse rwigiye kuri kiriya gihugu, rukigisha abarutuye imyuga n’ikoranabuhanga, rugashyiraho ingamba zikumira ruswa kandi rugaha iya mbere umutekano rwatera imbere mu buryo bwihuse kandi ibi biragaragara mu myaka igiye kugera muri 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Kubera ko Singapore yateye imbere kandi ikaba iri mu bihugu by’Aziya byorohereza abashoramari, byatumye abayigana baba benshi, bazana za miliyoni na miliyari z’amadolari y’Amerika($), byatumye abaturage ba Singapore babona akazi baba abaherwe none havutse ikindi kibazo!
Guverinoma ya Singapore irashaka abacungamari bakiri bato bazayifasha mu myaka 30, 40 …iri imbere kuko abahari muri iki gihe bari gusaza kandi biganjemo abanyamahanga.
Iyi niyo mpamvu hashyizweho uburyo bwo gutangira guhugura abana bafite imyaka byibura 16 mu byerekeye ibaruramari n’icungamari.
Urugero ni umukobwa wo mu mashuri yisumbuye witwa Yi Ke Cao ukunze kwitabira inama z’abayobozi b’ibigo by’imari baba baganira uko umutungo uhagaze, uko wakongerwa n’uko hakwirindwa icyawuhungabanya cyose.
Cao ni umwe mu bangavu n’ingimbi benshi bo muri Singapore bari guhugurwa uko bazakorera igihugu mu myaka myinshi iri imbere mu rwego rw’imari.
Iyi myiteguro iri gukorwa kuko hari abakire bakomeye ku isi bari kujya gukorera muri Singapore kandi bajyanyeyo amafaranga menshi cyane.
Mu bushishozi bwa Guverinoma ya kiriya gihugu, yasanze mu myaka iri imbere kizakenera ababaruramari n’abacungamari benshi kandi bakiri bato bazita ku mutungo wacyo bityo itangira kubategura hakiri kare.
Yirinze wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘izijya guhona zihera mu ruhongore’.
Abo bakire batega amatwi izo ntiti zikiri nto…
Yi Ke Cao yabwiye ikinyamakuru cyandika ku bukungu kitwa The Bloomberg ko ubwo yitabiraga inama bariya bakire bari bakoze, yari afite ubwoba, yibaza niba ari bwumve imvugo yabo ndetse niba ari butinyuke kugira icyo ababaza.
Ubwoba bwaje gushira ubwo yabonaga ko ari abagabo n’abagore beza biteguye kumutega amatwi.
Yagize ati: “ Mbere byari biteye ubwoba. Sinari nzi aho nahera ngo ngire icyo mbaza ariko byaje gushira ubwo banganirizaga bakampa ikaze kandi bakantega amatwi.”
Ku mwaka 17 afite muri iki gihe, Yi Ke Cao yahawe ibiro akoreramo akazi mu gihe runaka cyagenwe ku munsi kugira ngo yimenyereze akazi ka ba CEO akiri muto.
Kugira ngo agere kuri uyu mwanya yabanje kubihatanira na bagenzi be 10 arabatsinda.
Nyuma y’uko muri Hong Kong havukiye ibibazo bya Politiki ifitanye n’igihangange kitwa u Bushinwa, abashoramari bahisemo kwimura imari yabo bayivana yo bayijyana muri Singapore.
Ibindi bigo bikomeye byo muri USA n’u Burayi byasanze Singapore ari ahantu heza ho gushinga ibirindiro mu karere iherereyemo.
Aho kugira ngo Singapore ijye gushaka abahanga mu by’imari mu Burayi na USA yahisemo gutegura abaturage bayo.
U Rwanda narwo ruri gutera imbere: hari inganda zishingwa, ibigo by’itumanaho, iby’ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Ikindi giherutse kuzanwa mu Rwanda ni Ikicaro cya FIFA mu karere ruherereyemo, bikaba ari intambwe nziza mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru.
COVID-19 nimara gucisha make, birashoboka ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero kingana cyangwa kiruta ubwo cyari kiriho mu myaka ishize.
Kuki Guverinoma mu bushobozi ifite itatangira kwigira kuri Singapore uburyo bwo gutegura abana b’u Rwanda bazarucungira imari mu myaka 30 cyangwa 40 iri imbere?
Hari abanyamahanga bayobora ibigo bimwe bya Leta bagahembwa akayabo.
Yewe hari n’abigeze gutoza Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru(AMAVUBI) bahembwa akayabo ariko ntibayigeza no mu kiciro Mashami Vincent aherutse kuyigezaho!
Gutangira gutegura abana b’Abanyarwanda mu rwego rwo gucunga imari byazafasha Leta kubona abakozi b’abenegihugu bagikorera mu nyungu zacyo kandi bagikunze.
Uko bimeze kose ‘ntabwo Umunyamahanga yakunda u Rwanda kurusha nyirarwo’.
Muri Singapore hari ikigo cyashinzwe na Leta kitwa The Investment Management Association of Singapore gifasha bariya bana kubona amasomo n’ibindi bikenewe byose ngo bige ibarura n’icungamari.
U Rwanda narwo mu mikoro yarwo rwabishobora kuko rwanashoboye gushyiraho Agaciro Development Fund, iki kikaba ari ikigega cyo kwishakamo imari yo kwihaza nta guhora uri nyamutegera akazaza ejo.
Kutaba nyamutegera akazaza ejo bigomba kurebwa mu buryo bwagutse, u Rwanda rugatangira kubishyira mu bana barwo kandi mu nzego zitandukanye.
N’ubwo ubukungu bwarwo butangana n’ubwa Singapore, ariko u Rwanda rwashaka aho rukura ayo mikoro yo gutegura intiti zarwo zizarucungira imari mu gihe ruzaba rutera imbere ku muvuduko uruta uwo ruriho muri iki gihe.
Ibanga ry’abayobozi ba Singapore ni uko bateganya uko igihugu cyabo kizaba kimeze mu myaka byibura 50 iri imbere kandi bakabishyira ku rupapuro.
Ibi bituma bakora uko bashoboye bagategura ikizasabwa cyose ngo babigereho kandi ntibibagirwe gukomeza gusigasira iby’ibanze bagezeho birimo umutekano, kwanga ruswa, gukunda igihugu no kwakirana yombi abashoramari.