Ikinyarwanda Cyashyiriweho Inkoranyamagambo Y’Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ubwo bamurikaga iyi nkoranyamuga.

Mu gihe hakomeje kugaragara impungenge z’uko Ikinyarwanda kivangwamo n’izindi ndimi ndetse kigatakaza umwimerere warwo,  Inteko y’igihugu y’Umuco n’ururimi k’ubufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (Ministry of ICT and Innovation), batangije inkoranyamagambo y’amagambo y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda yiswe Inkoranyamuga.

Iyi nkoranyamagambo igamije guteza imbere ikoreshwa ry’Ikinyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, kunoza no guhuza amagambo akoreshwa muri uru rwego, ndetse no gufasha ururimi gukoreshwa neza mu nzego zitandukanye.

Abayobozi bemeza ko Ikinyarwanda gifite ubushobozi bwo gukura no kugendana n’igihe, kuko ubu isi y’ikoranabuhanga iri guhindura uburyo abantu bavugana n’uko bacuruzanya hagati yabo.

Inkoranyamagambo irimo amagambo arenga 1.700

Iyi nkoranyamagambo ifite impapuro 274, yatangajwe ku wa 27, Werurwe, 2026, ikaba irimo amagambo arenga 1.700 ajyanye n’ikoranabuhanga, aho asaga 70% asanzwe akoreshwa muri uru rwego.

Igikorwa cyo kuyitegura cyatangiye mu mwaka wa 2023, kikaba cyaratangirijwe mu bihe byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe indimi kavukire.

Nk’uko bitangazwa n’Inteko y’Igihugu y’umuco n’ururimi, iyi nkoranyamagambo izafasha Abanyarwanda kubona amagambo akwiye mu Kinyarwanda ajyanye n’ikoranabuhanga, bityo bashobore kuganira ku bijyanye na ryo bitabagoye kubona amagambo bakoresha ahuje n’ikoranabuhanga.

Amagambo mashya n’asanzwe

Mu magambo ari muri iyi nkoranyamagambo harimo nk’aya akurikira:

-Itangazabumenyi koranabuhanga (ICT)

-Ikoranabuhanga rya mudasobwa (hardware)

-Ikoranabuhanga rya murandasi (internet)

-Itumanaho koranabuhanga (telecommunication)

-Ubwenge buhangano (artificial intelligence)

Hari kandi amagambo yoroshye ariko y’ingenzi nka:

-Mugabuzi (server)

-Imbeba (mouse)

-Ishakisho (search toolbar)

Intebe y’Inteko Amb. Robert Masozera yavuze ko hari amagambo menshi asanzwe akoreshwa, ariko hashyizwemo amashya n’andi yahinduwe akomotse mu karere.

Uko iyo nkoranya izakoreshwa n’akamaro kayo

Iyi nkoranyamagambo iteganyijwe kwinjizwa mu mashuri k’ubufatanye n’inzego zitandukanye, kugira ngo ikoreshwe n’abanyeshuri n’abarimu, bityo Ikinyarwanda kirusheho gukoreshwa mu myigishirize y’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Eraste Rurangwa, yavuze ko iyi nkoranyamagambo izafasha gukemura ikibazo cy’uko abantu bakoreshaga amagambo atandukanye bihimbiye by’amaburakindi.

Yongeyeho ko izafasha cyane cyane muri iki gihe isi iri gukoresha cyane ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, aho rimwe na rimwe ibikoresho byo guhindura indimi bitatangaga ibisobanuro nyabyo mu Kinyarwanda.

Rurangwa ati: “Iyi ni intambwe ikomeye. Tuzakomeza kuyivugurura uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka, kandi izashyirwa no mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo igere kuri benshi.”

Imbogamizi n’ahazibandwa mu gihe kiri imbere

Abayobozi bagaragaje ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, hari imbogamizi zigihari, zirimo kuba imbuga zimwe na zimwe nka Facebook zitarashyiramo neza uburyo bwo gukoresha Ikinyarwanda, mu gihe izindi nka X na Instagram zitangiye kugishyigikira.

Minisiteri yatangaje ko izakomeza kuganira na sosiyete z’ikoranabuhanga kugira ngo Ikinyarwanda gishyirwe muri izo mbuga mu buryo bwuzuye.

Byongeye, hatangajwe ko hakenewe izindi nkoranyamagambo mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ibidukikije, umutekano n’ubucuruzi, kugira ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeze gutera imbere no kugendana n’iterambere ry’isi.

Iyi gahunda ni ingenzi cyane mu kubungabunga no guteza imbere Ikinyarwanda, cyane cyane mu gihe isi igenda iba iy’ikoranabuhanga muri rusange.

Gushyiraho amagambo ahuriweho bizafasha mu myigire, mu itangazamakuru no mu bucuruzi, kandi bikarinda ururimi gutakaza umwimerere warwo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *