Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavugaga ijambo rirangiza amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abapolisi n’abacungagereza bakuru, yavuze ko ikinyejana cya 21 kihariye kubera ibyaha bigikorerwamo.
Yarivugiye mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza aho aba ofisiye bakuru muri Polisi n’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa bari bamaze iminsi mike bahugurwa ku mahoro, umutekano n’ubutabera.
Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’amategeko(ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa.
Byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Africa.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikinyejana cya 21 cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano kurusha indi myaka yatambutse.
Yemeza ko biterwa n’ihindagurika ry’ibihe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi.
Gatabazi avuga ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyi.
Yavuze ko yizeye ko ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.
Ati ” Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura nabyo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw ‘Igihugu yavuze ko akurikije ubumenyi azi ku batanze ibiganiro adashidikanya ko byabaye uburyo bwiza bwo kungurana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe isi irimo.
Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko…
Byavuzwe n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Aimable Havugiyaremye ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ariya mahugurwa.
Yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko.
Ngo bakwiye ‘amahugurwa ahagije’ ku byaha bigaragara mu gihe isi igezemo kandi bakiga kurushaho gukoresha ikoranabuhanga.
Yemeza ko ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha byafasha mu kuzamura urwego ubutabera bugezeho.
Bamwe mu bahuguwe barimo Senior Superintendent of Prison Hilary Sengabo na Superintendent of Police(SP)Thierry Munanura bavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro aho byabafashije guhuza ibyo bize n’akazi bakora.
Bavuze ko barushijeho gusobanukirwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bijyanye n’Isi y’ikoranabuhanga.