Ikipe Ya Basketball Y’Uburundi Yatewe Mpaga

Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bavuze ko ikipe y’Uburundi ya Basketball yitwa Dynamo BBC yatewe mpaga.

Bibaye nyuma y’uko iyi kipe yanze gukinana umwambaro wanditseho Visit Rwanda nk’uko bigenwa n’amabwiriza agenga iri rushanwa ryatangiriye muri Afurika y’Epfo mu kiswe Kalahari Conference.

Kuba ikipe y’Uburundi ya Basketball yaranze gukina yambaye uriya mwambaro kandi ari ko bigenwa, byayiviriyemo guterwa mpaga.

Muri iki Cyumweru Dynamo BBC yagombaga kuzakina n’ikipe yo muri Maroc yotwa FUD Rabat.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version