Connect with us

Mu Rwanda

Kagame yifurije Perezida Kaboré imirimo myiza

Published

on

Isangize abandi

Perezida Paul Kagame yifurije  Roch Marc Christian Kaboré  uherutse gutsindira kongera kuyobora Burkina Faso kuzagira akazi keza.

Perezida Kaboré  yatangiye kuyobora Burkina Faso mu Ugushyingo, 2015 nyuma y’uko Blaise Compaoré yamaganywe n’abaturage  bafatanyije n’abasirikare.

Icyo gihe yatsinze uwo bari bahanganye witwa Zephirin Diabré. Icyo gihe yashyizeho Minisiitiri w’Intebe witwa Paul Kaba Thieba usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu.

Yakomeje kuyobora Burkina Faso ndetse abihuza no kuyobora Minisiteri y’ingabo n’ayabahoze ku rugerero.

Roch Marc Christian Kaboré  w’imyaka 63 y’amavuko asanzwe ayobora ishyaka ryitwa People’s Movement for Progress akaba aherutse gutsindira indi manda y’imyaka itanu ku majwi 57.87% nk’uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Burkina Faso, Bwana Newton Ahmed Barry.

Roch Marc Christian Kaboré uherutse gutsindira kongera kuyobora Burkina Faso

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version