Ikipe Y’Igihugu Y’Abagore Iri Kwitegura Ngo Izahagararire Neza u Rwanda

Baripima na bagenzi babo ngo barebe aho bahagaze.

Mu Misiri aho imaze iminsi, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Aabagore ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.

Kizaba guhera tariki 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.

Iyo myiteguro iraba binyuze mu mikino ya gicuti iyihuza n’andi makipe y’abagore kugira ngo ipime aho igejeje imyiteguro yo kuzahangana n’andi makipe akomeye muri uwo mukino.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri yari imaze gukina imikino itatu ya gicuti, irimo uwo yakinnye na Cameroon igatsindwa ku manota 69 kuri 61, uwa kabiri wayihuje n’iya Uganda u Rwanda rugatsinda ku manota 75 kuri 65 n’uwayihuje n’iya Misiri iyi igatsinda u Rwanda ku manota 77 kuri 56.

Itsinda iri mo ni irya gatatu ririmo Nigeria na Mozambique.

Tariki 26, Nyakanga, u Rwanda ruzakina na Nigeria naho tariki 28 uko kwezi rukine na  Mozambqiue.

Abakinnyi b’u Rwanda bagiye muri iryo rushanwa ni 15 bakurikira:

Ni abo bazahatana mu mpera za Nyakanga.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version