Abagize ikipe y’ingimbi ya Volleyball bari mu Misiri mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika [CAVB Men’s U20 Nations Championship] gitangira kuri uyu wa 11, Nzeri,2025 mu Mujyi wa Cairo.
Mu kubasezera no kubifuriza kugera yo amahoro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo Rwego Ngarambe yabahaye ibendera rw’u Rwanda, abasaba kuzaharanira intsinzi bakazagaruka bakirwa nk’intwari z’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 igizwe n’abakinnyi 12 batozwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ntawangundi Dominique.’
Bajyanye kandi n’umutoza umwungirije witwa Niyonkuru Yvès na Rwamahungu Richard wongerera abakinnyi imbaraga na muganga Umulisa Henriette.

Bagenda bajyanywe na Ethiopia Airlines baca mu Mujyi wa Addis-Ababa muri Éthiopie berekeza mu Misiri mu Mujyi wa Cairo.
Irushanwa bagiyemo riratangira none tariki 11, Nzeri rizarangire tariki 21 Nzeri, 2025.