Ikipe Y’Igihugu Y’Umukino W’Amagare Yagiye Guhatana Muri Cameroun

Abakina umukino w’amagare mu ikipe y’igihugu bagiye muri Cameroun guhatana na bagenzi babo bitabiriye irushanwa Grand Prix Chantal Biya 2023,

Iri siganwa rizatangira kuri uyu wa Kabiri taliki 03, Ukwakira, 2023 riteganyijwe kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2023.

Ni abakinnyi batandatu batoranyijwe n’Umutoza mushya wa Team Rwanda, David Louvet.

Abo ni Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne.

- Advertisement -

Mbere yo kwerekeza i Douala muri Cameroun aho bazakinira,  aba bakinnyi bahuye n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bashyikirizwa ibendera.

Bibukijwe ukuntu ari iby’agaciro iyo bitwaye neza mu ruhando rw’amahanga kandi babwirwa ko ibi byigeze kuba mu myaka itatu ishize.

Umunyarwanda Mugisha Moïse ni we uheruka kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya.

Icyo gihe yabaye umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka imisozi ndetse n’Ikipe y’u Rwanda iba  ku mwanya wa mbere.

Nyuma yo kwitabira iri rushanwa, bazakomereza muri Angola kwitabira iryitwa Grand Prix d’Angola rizatangira ku Cyumweru, tariki 8, Ukwakira.

Nibarangiza kwitabira aya marushanwa, bazahita batangira indi myiteguro yo kujya muri Tour du Faso yo muri Burkina Faso, izatangira tariki ya 26,Ukwakira, kugeza ku ya 5, Ugushyingo, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version