Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Maroc yatsinze Abanyarwanda ku mukino wa mbere wabo muri iri rushanwa. Ifoto: Kigali Today

Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Maroc amaseti 3-2 mu mukino ufungura mu gikombe cya Afurika mu mikino iri kubera i Cairo mu Misiri.

Hri mu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ahatangiriye imikino y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi zitarengeje imyaka 20.

Iseti ya mbere y’umukino yabaye iy’ikipe y’U Rwanda, Maroc yegukana ebyiri zikurikira, u Rwanda rutsinda iya  kane maze hasigara iyo bita kamarampaka, ari nayo yatumye yahaye Maroc intsinzi ku manota 15 kuri 11 y’u Rwanda.

Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda rwahise  rujya ku mwanya wa gatatu inyuma ya Cameroon na  Maroc naho Kenya ikaba ikiri ku mwanya wa nyuma muri iri tsinda kuko nta nota na rimwe ifite.

Kuri uyu wa Mbere nibwio u Rwanda ruri bukine na Cameroun mbere yo kuzakina umukino warwo muri aya matsinda ku mukino uzaruhuza na Kenya kuwa Gatatu Tariki 17, Nzeri, 2025.

Mu itsinda rya kabiri, Cameroun niyo yabonye amanota atatu gusa.

Biteganyijwe ko imikino y’igikombe cya Afurika izarangira tariki 21, Nzeri, uyu mwaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version