Mu rukererera rwa Tariki 14, Nzeri, 2025 muri Gakenke hafatiwe abantu batandatu bacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategek bafatanwa n’abakiliya babo.
Polisi ivuga ko bacukuraga ayo mabuye mu mugezi wa Rutamba mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango.
Abakiliya babo batatu nibo bafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akameza ko aba ari nabo batiza umurinda abishora abakora ubu bucukuzi.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi kubera ingaruka zabwo zigera ku muryango n’igihugu muri rusange.
IP Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yaburiye abitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore mu bucukuzi butemewe ko yaba abacukura n’abababagurira, bazafatwa bashyikirizwe inzego.
Ati: “ Ushukisha umuturage amafaranga niwe kibazo ahanini. Gusa n’umuturage agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye muri ibyo bikorwa. Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona umuturage ashyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mu kaga binyuze mu kwangiza ibikorwa by’inyungu rusange.”
Abacukura gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Ruli babita ‘abahebyi’.
Mu kubikora, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, bakanagirana n’amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.
Ku byerekeye abakiliya babo n’uburyo bishyurana, Taarifa Rwanda yamenye ko hari ubwo abakiliya bushyura abahebyi mbere, hanyuma abandi bakazacukura bishyura.
Aha rero biba bigoye kubasangana amafaranga baje kwishyura.
Gusa abavugwa muri iyi nkuru bafashwe baje kureba aho abo bishyuye ayabo bageze bacukura no kureba niba ntawaje akishyura menshi akaba ari we watumye imari yabo itinda.
Aba bakiliya ni abo muri Ruli muri Gakenke ariko nabo ayo mabuye Taarifa Rwanda yamenye ko bayajyana i Kigali.
IP Ngirabakunzi ati: “Abakora ubucukuzi butemewe n’amategeko tubashishikariza gukorera mu bigo byemewe kuko n’ibyo bitanga umutekano uhagije. Abatabyumva bazajya bahanwa hisunzwe amategeko.”
Abafashwe bose uko ari icyenda bafunguye kuri station ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Mu minsi ishize hari abandi bafatiwe muri Rulindo baje kwishyura amafaranga abacukuzi.