Ikirere Kibi Cyatumye Umukino Wa Mukura Na Rutsiro FC Usubikwa

Umwanditsi wa Taarifa

Mu Karere ka Huye ku kibuga cyari kigiye gukinirwaho na Mukura VS na Rutsiro FC haguye imvura nyinshi ku buryo yatumye uwo mukino usubikwa.

Hari ku mukino  w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Amakipe yombi, abasifuzi n’abafana bari bageze kuri iyi Stade ya Huye, imvura itangira kugwa i Huye nyuma ya saa sita.

Yabaye nyinshi ku buryo amazi yinjiye mnuy kibuga atuma abakinnyi badasohoka mu rwambariro ngo bishyushye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kugeza saa Kumi n’imwe z’umugoroba, imvura yari ikiri nyinshi, asa n’ayuzuye ikibuga cya Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Nyuma yo kubona ko nta kiri buhinduke, abafana bahisemo kwisohokera.

Nyuma y’igihe gito, ubuyobozi bwa Mukura bwaje gutangaza ko umukino wasubitswe.

Bwunzemo buti: “ Igihe cyo kuwusubukura [umukino] tuzakibamenyesha.”

Itangazo

Ni ubwa kabiri imvura ibangamiye imikino yo kuri Stade ya Huye kuko tariki 9, Werurwe, 2025, nabwo umukino wahuzaga Mukura VS na Gorilla FC wahagaritswe ku munota wa 60 kubera imvura nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version