Hilde Cannoodt ni Umubiligikazi utuye mu Rwanda usanzwe ubyina mu Itorero Inganzo Ngari. Ashobora kuba ari we Munyaburayi wenyine( cyangwa se akaba umwe muri bake) ubyina indirimbo gakondo nyarwanda kandi kinyamwuga.
Aherutse kubwira BBC ko yakunze indirimbo n’imbyino nyarwanda ku rwego rwatumye yimuka aza gutura mu Rwanda kugira ngo ajye azibyina kandi azihabyinire.
Hilde avuga ko iyo yagiye kubyina ari kumwe na bagenzi be bo mu Inganzo Ngari, abantu bamutangarira ariko bikanabashimisha.
Agira ati: “Muri Nyakanga, 2016 ubwo nazaga mu Ubumuntu Festival mu Rwanda, nongeye kubona imbyino gakondo z’Abanyarwanda ndazikunda rwose, niyemeza kwimukira hano, nkigira ku isoko”.
Mu mwaka wa 2018 nibwo yaje gutura mu Rwanda.
Ubusanzwe mu Kinyarwanda abagore babyina bashayaya, bateze amaboko bakaraga umubyimba.
Abagabo bo bakora amasibo y’intore bakabyina bataraka, bakaraga ijosi, umugara ku mutwe, icumu n’ingabo mu ntoki bivuga ibigwi.
Ntibizwi neza igihe imbyino nyarwanda zahimbiwe ariko ahari abagenekereza bakavuga ko hari ku ngoma y’umwami Yuhi III Mazimpaka wabayeho hagati ya 1735 na 1766.
Aho hari mu Kinyajana cya 18 Nyuma ya Yezu/Yesu nk’uko Jean –Baptiste Nkulikiyinka yabyanditse mu gitabo Introduction à la danse rwandaise traditionnelle cyo mu mwaka wa 2002.
Hilde yabwiye BBC ko mu muhango wo gusabira Se wari ugiye gushyingiranwa n’Umunyarwandakazi ari ho yaboneye bwa mbere imbyino gakondo z’Abanyarwanda ziramutangaza cyane.
Ati: “Byari ibintu byiza cyane guhura n’umuco w’u Rwanda muri ubwo bukwe, kandi gukunda u Rwanda n’imbyino zarwo byahereye icyo gihe bigenda bikura, kugeza amaherezo nimukiye hano kandi sinigeze mbyicuza kuko nkunda iki gihugu cyane.”
Akirangiza kuhimukira no kuhamenyera, yatangiye kwiga kubyina Kinyarwanda, abimenye akomereza mu itorero bita Intayoberana, ahavuye ajya mu Inganzo Ngari.