Ikirunga Nyamulagira Gikomeje Kuruka

Ikirunga cya Nyamulagira

Ikigo cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gishinzwe kureba imikorere y’ibirunga kitwa l’Observatoire Volcanologique de Goma (OVG) gitangaza ko ikirunga cya Nyamulagira gikomeje kuruka.

Cyabitangiye guhera mu ijoro ryo kuwa 13, Ukwakira, 2024 ni ukuvuga guhera ku Cyumweru kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Abahanga bo muri iki kigo bavuga ko amahindure y’iki kirunga ‘akomeje’ gushokera mu misozi ituranye nacyo, bikaba biteje akaga ku binyabuzima biyatuye.

Hari n’impungenge ko ayo mahindure( lava) ashobora kuziyongera akaba yagira ingaruka no ku baturage bo mu bice bituriye Nyamulagira.

Gusa batanga ihumure ku batuye Umujyi wa Goma ko ayo mahindure atari menshi ku buryo yabagiraho ingaruka mu buryo bw’ako kanya.

Amafoto y’ibyogajuru yeretse abahanga bo muri kiriya kigo ko amahindure ava muri Nyamulagira yamaze gushokera ahantu hatatu hatandukanye kandi ayashotse kurusha ayandi amaze gukora urugendo rwa kilometero zirindwi.

Kilometero zirindwi ni urugendo abazi Umujyi wa Kigali wagereranya no kuva kuri BK Arena ukarenga ahitwa kwa Mushimire mu Karere ka Gasabo.

Professeur Georges Mavonga uyobora iki kigo avuga ko ari ngombwa ko abahanga bakurikiranira hafi uko ayo mahindure akomeza gushoka ariko akavuga ko umutekano muke uri kubangamira abahanga mu by’ibirunga ntibashobore kubireba babyegereye mu ntera runaka.

Uburyo bumwe Buhari ni ukubireba bakoresheje ikoranabuhanga.

Ikindi kibazo gihari ni uko mu kigo OVG hamaze iminsi hari umwuka mubi watewe n’uko abakozi binubira ko umushahara utinda bityo bamwe bakaba barahagaritse imirimo by’agateganyo.

Byatumye imikorere y’iki kigo icumbagira mu rugero runaka.

Radio Okapi yanditse ko abahanga bo muri OVG bayibwiye ko hari ikindi kirunga giteye inkeke kurushaho ari cyo Nyiragongo kuko amahindure yacyo ari ahantu ashobora gusakara hanze igihe icyo ari cyo cyose.

Bavuga ko ari mu ibara ry’umuhondo ni ukuvuga iribanziriza iry’umutuku kandi iri niryo ribi cyane kuko ikirunga kiba cyatangiye kuruka bya nyabyo.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite ibirunga bitanu, bimwe byarazimye  ibindi biracyakamo umuriro.

Ikirunga cya Nyiragongo nicyo kabutindi kurusha ibindi byose biri muri kiriya gihugu no mu Karere kose.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite ibirunga bya May-Ya Moto, Tshibinda, Bisoke, Nyamulagira na Nyiragongo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version