Abarundi Bifuza Ko Tuboroza Bakabangamirwa N’Umupaka Ufunze-Umworozi

Hari Abarundi bamaze iminsi begera Abanyarwanda bateye imbere mu korora ingurube zifite amaraso avuguruye ngo babahe icyororo ariko bakabangamirwa n’uko umupaka wo ku butaka ubuyobozi bwabo bwawufunze.

Mu buryo butandukanye n’ahantu hatandukanye, aborozi b’ingurube bo mu Burundi baganirije abo mu Rwanda uko bakorana kugira ngo bamwe boroze abandi.

Imwe mu mbogamizi ab’i Burundi bafite ni amikoro macye yo kugura icyororo ku ngurube zifite amaraso atanga ibyana byinshi kandi byiza.

Indi mbogamizi babwiye Shirimpumu Jean Claude uyobora urugaga nyarwanda rw’aborozi b’ingurube ni uko umupaka wo ku butaka uhuza u Rwanda n’Uburundi ufunzwe bitaguma kugira ngo bagere mu Rwanda babanza guca za Tanzania.

Shirimpumu ati: “ Abavandimwe bacu b’i Burundi bashaka ko tuboroza ingurube kuko dufite icyororo cyiza ariko kubera ko umupaka ufunze ntibashobore kugera inaha mu buryo bworoshye. Bibasaba guca muri Tanzania bakinjirira Rusumo kandi ni urugendo ruvunanye ku muntu no ku itungo”.

Icyifuzo cy’uko u Rwanda rwakoroza Uburundi ingurube, aborozi bo muri iki gihugu bakigejeje ku Banyarwanda baherutse mu rugendoshuri mu Bubiligi.

Abanyarwanda kandi batera aborozi mu karere ishyaka ryiza ryo kuza kubashakaho icyororo kuko ubworozi bakora baba baraburahuye ku Banyaburayi  mu Bubiligi no mu Buholandi.

Icyororo Abanyarwanda bakura mu mahanga gituma bagira amatungo atanga umusaruro mwinshi kurusha uwabo, bigatuma bumva baza kurahura ubwo bwenge n’icyo cyororo mu Rwanda.

Abanyarwanda bajya kwiga uko Abanyaburayi babigenza

Imbuga nkoranyambaga nizo zigira uruhare runini mu kumenyesha abaturanyi b’u Rwanda aho ubworozi bwabo bugeze butera imbere nabo bakaboneraho kuza kubigiraho.

Zituma hari abaza gusura u Rwanda cyangwa bakabandikira, babasaba niba baboroza.

Shirimpumu ati: “ Bashobora kuba bafite ibibazo nk’ibyo natwe twanyuzemo tutarabona inganda zikora ibiryo by’amatungo n’icyororo cyiza, bigatuma rero iyo baje inaha tukabasobanurira uko tworora, uko tugabura…bikabashimisha”.

Mu mikoranire, Abanyarwanda bashaka ko yaba Abarundi cyangwa abandi baturanyi b’u Rwanda bakorana nabo mu kubaha icyororo, bakaba ibiryo by’amatungo nabo bakabyishyura, ibyo bita ‘business to(2) business’.

Indi ngingo ishingiye kuri iyi mikoranire ni uguhanahana ubumenyi, Abanyarwanda bagahugura abaturanyi bifuza kumenya uko ubwo bworozi bukorwa kinyamwuga.

Hagati aho hari Abarundi bifuza ko Abanyarwanda babakorera imishinga y’ubwo bworozi, bakabakorera ibyo bita business plan.

Si Abarundi baba mu Burundi gusa bifuza gukorana n’Abanyarwanda mu bworozi bw’ingurube ahubwo n’abo muri Diaspora yabo nabo ni uko nk’uko Shirimpumu yabibwiye Taarifa Rwanda.

Hari Abarundi baba muri Koreya y’Epfo bajya bamwandikira bamusaba ko habaho imikoranire n’Abanyarwanda mu korora ingurube zitanga umusaruro ufatika.

Icyizere cy’uko umupaka uzafungurwa kirahari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe aherutse  kuvuga ko hari  ubushake bwo kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Uburundi kuko ari ngo ababituye ari abavandimwe.

N’ubwo abibona atyo, hashize amezi umunani imipaka yo ku butaka hagati y’u Rwanda n’u Burundi ifunzwe.

Taliki 11, Mutarama, 2024 Uburundi nibwo bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda.

Icyo gihe bwarushinjaga gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye.

U Rwanda rwo rwarabihakanye, ruvuga ko ibya RED Tabara ari ibintu bireba Abarundi, ko ntaho Abanyarwanda bahurira nabyo.

Ukurikije uko Nduhungirehe yabivuze, ushobora kuvuga ko hari icyizere ko umupaka wo ku butaka uhuza u Rwanda n’Uburundi uzafungurwa mu gihe ‘gito’ kiri imbere.

Amwe mu mafoto yerekana uko ingurube zibangurirwa:

Abahanga barebe muri microscopes uko ubuzima bw’izo ntanga buhagaze.
Haba habanje gukusanywa izo ntanga ku mpyizi zitanga icyororo cyiza
Intanga zibikwa mu bikombe byabugenewe
Izi ni ingurube zamaze guterwa intanga z’icyororo cyiza

 

Nyuma rero zibwagura ibyo byana byinshi kandi bizatanga inyama nyinshi.

Amafoto: Credit@Vision Agribusiness Farm

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version