Hamwe mu hantu hamaze kugaragara ko ari inzira ya magendu mu Rwanda ni mu Kiyaga cya Kivu. N’ikimenyimenyi hari abantu batanu Polisi iherutse gufata bakira magendu yari ivanywe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izanywe mu Rwanda. Abayinjije basubiyeyo badafashwe!
Ibi biremezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi.
Avuga ko amakuru Polisi yahawe n’abaturage ari yo yatumye bariya bantu bafatwa.
Ati : “Twahawe amakuru yizewe ko hari amabaro y’imyenda yinjiye mu gihugu kandi mu buryo bwa magendu avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ko abayazanye bayanyujije mu kiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato.”
Abazanye iriya magendu ngo bagombaga guhurira n’abaguzi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura.
Abapolisi babafashe bakimara kwakira iriya mari.
Icyakora abazanye iriya myenda bo ntibafashwe bahise bacubira mu mazi baroga barambuka.
Amakuru avuga ko Akarere ka Rusizi n’Akarere ka Rubavu ari two magendu ikunda kwinjiriramo.
Rusizi ariko irusha Rubavu kuba ikiraro cya magendu.
Si magendu gusa ahubwo n’urumogi, mukorogo, intsinga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bitemewe nabyo birahinjirira.
SP Karekezi yihanangirije abaturiye imipaka kureka magendu kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage kuko zizabafata.
Amabaro y’imyenda yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’aho abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Bwishyura.
Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’i Burasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000 ni ukuvuga Miliyoni Frw 5.