Ikoranabuhanga Mu Bakobwa Rikomeje Gutezwa Imbere

Abakobwa bafite hagati y’imyaka icyenda n’imyaka 16 y’amavuko biga mu mashuri yisumbuye bahurijwe hamwe bibutswa ko kwiga ikoranabuhanga ari ingenzi mu myigire n’iterambere ryabo.

Kubahuza byakozwe n’ikigo kitwa Coderina EdTech, ku munsi mpuzamahanga wahariwe umukobwa mu ikoranabuhanga bita International Girls in ICT.

Coderina EdTech ni ikigo gitanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga gikorera mu Rwanda, kikagira intego yo kuryigisha hagamijwe kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abakobwa mu by’ikoranabuhanga.

Abibandwaho muri iyi gahunda ni abakobwa kugira ngo bemenye ubushobozi bafite mu ikoranabuhanga babubyaze umusaruro.

- Advertisement -
Abakobwa bashishikarizwa kwitabira ikoranabuhanga

Imwe mu ngingo zaranze iriya nama ni ukwibutsa abakobwa ko bifitemo n’ubushobozi bwo kuyobora kandi bigakorwa no mu ishoramari bakoze.

Umuyobozi wa Coderina Ed-Tech witwa Ange Gabriella Ndekezi avuga ko guha abakobwa ubumenyi mu ikoranabuhanga ari ingenzi kugira ngo biteze imbere kandi bigirire n’igihugu akamaro.

Umwe mu baharanira iterambere rya muntu akaba n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Sylvie Nsanga nawe yashishikarije abakobwa kwitabira ikoranabuhanga kuko rifasha mu iterambere rya muntu n’iry’igihugu muri rusange.

Umukobwa witwa Lina Dusa Ngabire yabwiye The New Times ko yishimira ko yahawe buriya bumenyi kandi ko ibyo yumviye muri iriya nama byamuteye akanyabugabo ko gukomeza gushakisha ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version