Ubutabera Bwa Kenya Bwemeje Ko Imitungo Ya Kabuga Ikomeza Gufatirwa

Urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwatangaje ko ibyo abanyamategeko bamwe basaba by’uko imitungo ya Kabuga Felisiyani yarekurwa ntikomeze gufatirwa nta shingiro bifite.

Ubuvugizi bw’uru rukiko buvuga ko imitungo ya Kabuga igomba gukomeza gufatirwa kugeza ubwo urukiko ruzanzura ku rubanza ari kuburanira i La Haye.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2020.

Aregwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, icyo gihe akaba yari umukire ukomeye.

- Kwmamaza -

Avugwaho kuba yarateye inkunga Guverinoma yateguye ikanakorera Abatutsi Jenoside.

Mu minsi ishize, abo mu muryango wa Kabuga basabye ubutabera bwa Kenya kurekura imitungo ya Kabuga iri muri Kenya irimo inzu y’uyu muherwe iba i Nairobi.

Taliki 06, Gicurasi, 2008 nibwo Urukiko rwanzuye ko iyo nzu ya Kabuga ifatirwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya witwa Esther Maina ‘yakuriye inzira ku murima’ abo mu muryango wa Kabuga, ababwira ko ibyo kurekura iriya nzu bidashobora gukorwa mbere y’uko urubanza ari kuburana rupfundikirwa.

Inzu ya Kabuga yafatiriwe muri Kenya ni umutungo wanditswe kuri Kabuga Félicien n’umugore we[yapfuye mu mwaka wa 2017 aguye mu Bubiligi] witwa Joséphine Mukazitoni.

Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2008 ubwo iriya nzu yafatirwaga ku mabwiriza ya Muga Apondi yanzuye ko umutungo uzajya uva mu bukode bw’iriya nzu ya Kabuga uzajya ushyirwa mu isanduku ya Leta.

Gufatirwa kw’iriya nzu kwakozwe nyuma y’uko bisabwe n’uwahoze ari Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Kenya.

Yari abisabwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera ko isi yashakaga ko uriya mugabo akurikiranwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

The East African isubiramo amagambo ya Perezida w’Urukiko rw’ikirenga witwa Esther Maina agira ati: “ Nemeranya n’umucamanza Muga Amondi kuri iyi ngingo. Nta mpamvu n’imwe yatuma umutungo wa Kabuga udafatirwa. Ibyo abo mu muryango wa Kabuga basaba ko bikurikizwa kugeza ubu nta shingiro ryabyo ndabona”.

Kabuga afite imyaka 87 y’amavuko.

Afungiye i La Haye mu Buholandi aho akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abashinjacyaha bamushinja gutera inkunga abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzu ya Kabuga yo muri Nairobi ikodeshwa $618 ku kwezi ni ukuvuga amashilingi ya Kenya( Ksh)84,000.

Ubwo  inzu ye yafatirwaga, byari byasabye n’Umushinjacyaha mukuru witwaga Keraiko Tobiko wavugaga ko amafaranga ayivamo Kabuga ayakoresha mu guha abantu ruswa ngo adafatwa.

Hari n’indi mitungo uriya muherwe yari afite muri Kenya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version