Ubwinshi Bw’Imodoka Z’i Kigali Buzamura Ubushyuhe Bw’Ikirere Cy’u Rwanda

Abakora mu rwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere amashyamba bavuga ko ubwinshi bw’imodoka zo muri Kigali bugira uruhare mu kuzamuka kw’ibyuka bishyushya ikirere cy’u Rwanda. Bavuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo hari gahunda yo gutera ibiti kuri hegitari miliyoni ebyiri.

Ni umushinga uzaba washyizwe mu bikorwa bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza amashyamba Rwanda Agroforestry Task force (ICRAF) witwa Concorde Nsengiyumva avuga ko u Rwanda rufite intego yo  kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cyo hasi bitarenze umwaka wa 2050.

Nsengiyumva avuga ko ‘uko imodoka ziyongera’ bikagendana n’inganda biri mu bizamura ibyuka bihumanya ikirere, bigatuma gishyuha.

- Advertisement -

Concorde Nsengiyumva ati: “Hazashyirwa imbaraga mu guteza imbere amashyamba hakarebwa uko yabyazwa umusaruro”.

Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga kita ku mashyamba kitwa International Centre for Research in Agroforestry( ICRAF)witwa Dr. Athanase Mukuralinda  avuga ko intego y’u Rwanda ari ugutera ibiti henshi mu gihugu ariko hakibandwa ku biti biribwa.

Mu biti bitaribwa, Dr. Mukuralinda avuga ko hazibandwa k’ugutera ibiti bya gereveriya kuko ari kimwe mu biti bitabangamira ibindi bimera.

N’ubwo ari uko bimeze, hari ikibazo inzego z’ubuhinzi ziri kwigaho cy’uko igice kinini cy’amashyamba y’amaterano giteweho inturusu kandi iki giti kikaba kibangamira ibimera kuko kibicura amazi.

Icyakora gahunda y’u Rwanda ni ukongera amashyamba mu Rwanda kugira ngo ibiti bituma ikirere cy’u Rwanda gihehera.

Mu gukora uyu murimo, inzego zita ku mashyamba zivuga ko ibiti bizajya biterwa bitewe n’imitere y’ubutaka n’ikirere cy’aho bizaterwa.

Ibiti bitewe i Nyamasheke bitandukana n’ibiterwa i Gatsibo.

Imijyi nayo izaterwamo ibiti mu rwego rwo guha umujyi amahumbezi n’ubwiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version