RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Kwiga ni uguhozaho. Ifoto: RDF.

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Qatar bwayoboye igikorwa cyo kwemerera abasirikare ba RDF 163 kurangiza imyitozo ihambaye bari bamazemo igihe mu ishuri rya Nasho muri Kirehe.

Abo basirikare bari bamaze ibyumweru bitandatu bahugurwa mu bumenyi n’ibikorwa bikenewe mu guhangana n’iterabwoba n’ibindi bihungabanya umutekano mu isi ya none.

Abasirikare bari bagenewe ayo mahugurwa ni abagize umutwe wihariye muri RDF ushinzwe ikinyabupfura mu ngabo witwa Military Police, intero yawo ikaba ‘Discipline First’.

Nusoma neza ku kirango cyabo kiri k’ukuboko k’iburyo ahagana hejuru uzasanga ari uko handitseho.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ariko hari n’ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade ya  Qatar mu Rwanda Ali Bin Hamad, abajenerali muri RDF n’intumwa zaturutse mu ngabo za Qatar.

Muganga yashimiye ingabo za Qatar ku mikoranire zifitanye n’izo ashinzwe, yemeza ko ubwo ari ubufatanye butajegajega kandi bumaze igihe.

Avuga ko ubuhanga buhanitse bafite bwongerereye ubushobozi umutwe wihariye ushinzwe imyifatire myiza mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) uhakura n’ubumenyi bwisumbuye mu guhangana n’iterabwoba.

Gen Mubarakh Muganga aganiriza abari barangije amahugurwa.

Ati: “Kwitegura mu bijyanye n’umutekano muri iki gihe ntibisaba inzego zikomeye gusa, bisaba n’ababihuguriwe neza bashoboye guhangana byimazeyo n’ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye. Ni muri urwo rwego twishimira cyane ubufatanye n’ingabo za Qatar mu gihe dukomeje gushyira imbere inyungu dusangiye no kwiyemeza guhuriza hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bihindagurika muri iki gihe”.

Major Nader Alhajri wakurikiranaga imigendekere y’iyi myitozo yashimye RDF ku bwitange yagaragaje mu gushimangira ubufatanye hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bikorwa ibihugu byombi bihuriyeho birimo n’iyo myitozo.

Ati: “Aya masomo yakozwe mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu. Ubuhanga bahabwa buzafasha abashinzwe imyitwarire muri RDF gukora neza imirimo bashinzwe nyuma yo kongererwa ubumenyi n’ubunyamwuga”.

Imyitozo aba basirikare bahawe irimo kurinda abayobozi b’icyubahiro, kurwanya iterabwoba no kurwanya ibikorwa by’imyigaragambyo n’imvururu.

Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bukuru bwa RDF bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ubw’ingabo za Qatar.

Bumwe muri bwo ni ubwo gufatanya mu mikorere y’ingabo zirwanira mu kirere.

Muri Mutarama, 2020 uwari Umugaba mukuru w’ingabo za Qatar, Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda bakirwa n’uwari Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Rwari rugamije  gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Qatar no kurebera hamwe uko hakwagurwa umubano mu bijyanye n’ibya gisirikari hagati y’ibihugu byombi.

Muri Werurwe, 2022, Umugaba w’ingabo wa Qatar Lt. Gen. (Pilot) Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, na  Gen. Jean Bosco Kazura nabwo basinyanye andi masezerano yo gufatanya hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Uwo musirikare mukuru muri Qatar yabonanye kandi na Perezida Paul Kagame amusanze mu Biro bye, Village Urugwiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version