Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikoranabuhanga Ryo Ku Rubuga IREMBO Rirashaje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikoranabuhanga Ryo Ku Rubuga IREMBO Rirashaje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2022 2:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ikoranabuhanga gifite muri serivisi zacyo imikorere y’urubuga IREMBO witwa Israël Bimpe avuga ko hari gahunda bafite yo kuvugurura uru rubuga rukagendana n’uko ikoranabuhanga ryo muri iki gihe rihagaze.

Ati: “ Nk’urubuga IREMBO abantu bakoresha…uko rwubakwaga mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize, ikoranabuhanga ryari ho muri icyo gihe n’uko ikoranabuhanga rimeze muri iki gihe ntabwo bijyanye n’igihe tugezemo.”

Avuga ko bafite umushinga wo kuvurura no kongera serivisi ‘nyinshi cyane’  ku rubuga IREMBO.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga gifite urubuga rutangirwaho serivisi za leta, Irembo, Israel Bimpe avuga ko barimo gukorana n’abarangiye muri Rwanda Coding mu mavugurura y’uru rubuga hagamijwe kunoza no kongera umubare wa serivisi zirutangirwaho. #RBAAmakuru pic.twitter.com/G6R3h55bsp

— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) August 6, 2022

Muri iki gihe, kuri uru rubuga hariho serivisi 160, ariko ngo rugiye kwagurwa rugeho serivisi ziri hagati ya 800 na 1000, abahanga mu ikoranabuhanga bakaba bari kureba uko bazishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo bita digitalization.

Bimpe atangaza ko mu kuvugurura uru rubuga, abakozi b’ikigo ayobora bazakorana n’abanyeshuri biga ikoranabuhanga mu ishuri ryitwa Rwanda Coding Academy riri mu Karere ka Nyabihu.

Abiga muri iri shuri baherutse kumurikira Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo imishinga yabo mu ikoranabuhanga.

Abayimuritse ni abarangije amasomo yabo mu gucura ubwenge bwa porogaramu za mudasobwa zikoreshwa muri gahunda nyinshi mudasobwa ifashamo abantu kugera ku byo bashaka.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yabwiye itangazamakuru ko Leta ifite umushinga wo kubaka ishuri nka ririya muri buri Ntara y’u Rwanda.

Ingabire Paula yashimye ubuhanga bwa bariya banyeshuri kuko gahunda z’ikoranabuhanga bakoze, zizafasha Leta mu bice bitandukanye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Musoni Paula Ingabire

Avuga ko kuba barazikoze ari ikintu cyo kwishimira kuko ubusanzwe Leta yari buzigure ku bandi bantu, bamwe batari n’Abanyarwanda.

Yavuze ko ahantu hazabanziriza ahandi mu kubakwa ishuri nka ririya, ari mu Karere ka Muhanga.

Muri iri shuri ho hazaba akarusho kuko abazahiga baziga no gukora imashini zikora nk’abantu.

Babyiga mu isomo bita ‘Robotics.’

TAGGED:AbanyeshuriBimpefeaturedIkoranabuhangaMudasobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indi Ntambara Ya Israel Na Palestine YUBUYE
Next Article Bwa Mbere Muri Amerika Umwirabura Yahawe Kuyobora Ingabo Zitwa US Marines Corps
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?