Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’ikoranabuhanga gifite muri serivisi zacyo imikorere y’urubuga IREMBO witwa Israël Bimpe avuga ko hari gahunda bafite yo kuvugurura uru rubuga rukagendana n’uko ikoranabuhanga ryo muri iki gihe rihagaze.
Ati: “ Nk’urubuga IREMBO abantu bakoresha…uko rwubakwaga mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize, ikoranabuhanga ryari ho muri icyo gihe n’uko ikoranabuhanga rimeze muri iki gihe ntabwo bijyanye n’igihe tugezemo.”
Avuga ko bafite umushinga wo kuvurura no kongera serivisi ‘nyinshi cyane’ ku rubuga IREMBO.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ikoranabuhanga gifite urubuga rutangirwaho serivisi za leta, Irembo, Israel Bimpe avuga ko barimo gukorana n’abarangiye muri Rwanda Coding mu mavugurura y’uru rubuga hagamijwe kunoza no kongera umubare wa serivisi zirutangirwaho. #RBAAmakuru pic.twitter.com/G6R3h55bsp
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) August 6, 2022
Muri iki gihe, kuri uru rubuga hariho serivisi 160, ariko ngo rugiye kwagurwa rugeho serivisi ziri hagati ya 800 na 1000, abahanga mu ikoranabuhanga bakaba bari kureba uko bazishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo bita digitalization.
Bimpe atangaza ko mu kuvugurura uru rubuga, abakozi b’ikigo ayobora bazakorana n’abanyeshuri biga ikoranabuhanga mu ishuri ryitwa Rwanda Coding Academy riri mu Karere ka Nyabihu.
Abiga muri iri shuri baherutse kumurikira Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo imishinga yabo mu ikoranabuhanga.
Abayimuritse ni abarangije amasomo yabo mu gucura ubwenge bwa porogaramu za mudasobwa zikoreshwa muri gahunda nyinshi mudasobwa ifashamo abantu kugera ku byo bashaka.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yabwiye itangazamakuru ko Leta ifite umushinga wo kubaka ishuri nka ririya muri buri Ntara y’u Rwanda.
Ingabire Paula yashimye ubuhanga bwa bariya banyeshuri kuko gahunda z’ikoranabuhanga bakoze, zizafasha Leta mu bice bitandukanye.
Avuga ko kuba barazikoze ari ikintu cyo kwishimira kuko ubusanzwe Leta yari buzigure ku bandi bantu, bamwe batari n’Abanyarwanda.
Yavuze ko ahantu hazabanziriza ahandi mu kubakwa ishuri nka ririya, ari mu Karere ka Muhanga.
Muri iri shuri ho hazaba akarusho kuko abazahiga baziga no gukora imashini zikora nk’abantu.
Babyiga mu isomo bita ‘Robotics.’