Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank (Rwanda) Plc yemeje itangwa ry’imigabane y’inyongera ku banyamigabane bayo, aho buri muntu azahabwa umugabane umwe ufite agaciro ka 10 Frw kuri buri migabane ine afitemo.
Iyo nama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021.
Nyuma yo kwemeza itangwa ry’umugabane umwe ku migabane ine umuntu afite muri iyi Banki, bivuze ko nk’umuntu ufite imigabane 120 azagira imigabane 150.
Izatangwa ku banyamigabane basanzwe b’iyi Banki bazaba babarwa kugeza ku wa 13 Gicurasi 2021.
Ubu buryo bushobora gukoreshwa n’ibigo mu guha inyungu abanyamigabane aho kubaha amafaranga ku nyungu y’umwaka, bikanakorwa mu kuzamura ubwizigame.
Gutanga iyo migabane y’inyongera bizatuma amafaranga abarwa ku banyamigabane azamuka agere kuri miliyari 15 Frw, avuye kuri miliyari 12 Frw.
Inama y’inteko rusange ya I&M Bank (Rwanda) Plc kandi yemeje ko Bonaventure Niyibizi, aba Umunyarwanda wa mbere uyoboye inama y’ubutegetsi y’iyi Banki.
Si ubwa mbere Niyibizi abaye mu nama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda Plc kuko yari ayirimo kuva mu Ukuboza 2015 kugeza mu Ukuboza 2017.
Yanabaye mu yindi myanya ikomeye harimo aho yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’amakoperative, aba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyari gishinzwe Ishoramari n’Ibyoherezwa mu mahanga, cyaje kuba Urwego rw’Iterambere, RDB.
Niyibizi aheruka gushyirwaho asimbuye Bill Irwin wayoboraga inama y’ubutegetsi ya I&M Bank (Rwanda) Plc, wagiye mu kiruhuko mu Ukuboza 2020. Yayiyoboye kuva mu 2009.
Mu gihe cye cy’imyaka 16, iyi Banki yazamuye inguzanyo itanga inshuro 26 ziva kuri miliyari 8 Frw zatanzwe kugeza mu Ukuboza 2004 zigera kuri miliyari 208 Frw zatanzwe kugera muri Nzeri 2020.
Amafaranga abitswa n’abakiliya nayo yazamutse inshuro cumi kuko yavuye kuri miliyari 29 Frw zigera kuri miliyari 287 Frw muri kiriya gihe.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow, yijeje abanyamigabane ko n’ubwo ari mu bihe by’icyorezo cya COVID-19, yakomeje guhagarara neza ku isoko, abizeza ko izakomeza kwita ku bakiliya bayo kandi ikarushaho kubona inyungu.
Iheruka gutangaza ko n’ubwo umwaka ushize wari ugoye mu bijyanye n’ubucuruzi kubera icyorezo cya COVID-19, nyuma yo kwishyura imisoro yabonye inyungu ya miliyari 5.1 Frw.
Iyi Banki yatangiye mu Rwanda mu 1963, ari nayo Banki imaze igihe kinini mu Rwanda.