Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30, Ugushyingo, 2024 i Arusha muri Tanzania hazateranira Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazub, EAC, izizihirizwamo imyaka 25 umaze wivuruye ukongera kwegerana ugakora.
Ni inama ariko izaba irimo n’ibiganiro bikomeye ku mibanire y’ibihugu bigize uyu muryango by’u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi n’Uburundi.
Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo niwo pfundo ry’ibiganiro byinshi bibera muri aka Karere.
U Rwanda rubanye nabi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’Uburundi bapfa ko bishyigikira abarurwanya.
Ibyo bihugu nabyo birushinja ibisa n’ibyo ariko rukemeza ko ibibazo biri muri ibyo bihugu bireba ababituye, ko ntaho ruhuriye nabyo.
Abayobora ibihugu bivuzwe haruguru bigeze kwerura bavuga ko bibakundiye bafasha abashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kigali yafashe ayo magambo nk’itangazo ry’intambara ku Rwanda, bituma rukaza ingamba zo kwirinda.
Izo ngamba zatumye ibintu bihindura isura, amahanga abona ko intambara yeruye ishoboka hagati ya Kinshasa na Kigali.
U Rwanda ruvuga ko rudashobora gufatana uburemere buke imvugo zirutangazaho intambara kuko, nk’uko Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique mu mezi make ashize, umuntu ashobora kubyuka agasanga ibintu bimeze ukundi.
Ku ruhande rwa DRC, abanyapolitiki bakomeje gukoresha imvugo amahanga avuga ko zibiba urwango ku baturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Abo baturage ba DRC nibo bagize umutwe wa gisirikare na politiki witwa Movement du 23 Mars bahinnye mu magambo ya M23.
Ubutegetsi bw’i Kinshasa buvuga ko abo barwanyi bafashwa n’u Rwanda, ariko rwo rukabihakana.
Inama izabera Arusha kuri uyu wa Gatandatu ntizabura kugaruka kuri iyo ngingo iri mu zihangayikishije abakora dipolomasi yo muri aka Karere.
N’ubwo nta Perezida w’igihugu icyo ari cyo cyose mu bigize uyu muryango uratangaza niba azajya Arusha, icyizere cy’uko bose bazajyayo kirahari.
Ingingo y’umutekano muke muri aka Karere irakomeye ku buryo buri Muyobozi w’igihugu muri aka Karere akwiye gutanga umusanzu we ngo gatekane.
Indi ngingo ishobora kuzaganirwaho ni ukoroshya imihahiranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, ibibazo bibangamira urujya n’uruza rwambuka imipaka bikavanwaho.
Kuva uwo Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC, wongera gukora neza mu mwaka wa 1999, ugizwe n’u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Somalia ikibisaba.
Biteganyijwe ko Abakuru b’ibi bihugu ukuyemo uwa Somalia bazitabira Inama yo kuri uyu wa Gatandatu.
Abo ni Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’Uburundi, Tshisekedi wa DRC, na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo ari nawe uyoboye uyu Muryango muri iki gihe.