Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2025 8:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Nsengiyumva i Nasho.
SHARE

Uruzinduko rw’iminsi ibiri ari gukorera mu Burasirazuba nirwo rwa mbere rw’akazi Dr. Justin Nsengiyumva atangiriye mu Ntara nyuma y’igihe gito Perezida Kagame amugize Minisitiri w’Intebe.

Yatangiriye mu Karere ka Kirehe ahari icyanya cyuhirwa cya Nasho gihinzemo byinshi byiganjemo ibigori, amashaza, n’ibindi.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’Intebe rwa X handitseho ko Dr. Nsengiyumva azasura n’Uruganda rw’Inyange ruri mu Karere ka Nyagagare rutunganya ifu y’amata.

Intego ye ni ugusuzuma uko iyo mishinga ikomeye mu buhinzi no mu bworozi ihagaze, akaganira n’abayishinzwe, abahagarariye abayikoramo n’abayobozi bo duce ikoreramo ngo yumve ingorane bafite n’ibyo bakora ngo bazivanemo.

Yaganiriye n’abaturage bakorera mu makoperative yo muri Nasho.

Umushinga w’i Kirehe witwa Nasho Irrigation Project naho uw’i Nyagatare witwa Nyagatare Milk Powder Plant.

Azasura kandi icyanya cyo guhira cya Gabiro Agribusiness Hub (GAH).

I Nasho yaganiriye n’abahagarariye abandi bahinga mu cyanya cyuhitwa cya Nasho Solar-powered Irrigation Project, kuhira kuhakorerwa kukaba gukorwa hifashishijwe imbaraga z’amashanyarazi zizamura amazi.

Abahinga muri iki cyanya bibumbiye muri Koperative yitwa Nasho Irrigation Cooperative (NAICO).

Mu kiganiro yahaye abahahinga barenga 2,000, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yababwiye ko gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ari ingenzi mu kuzamura umusaruro mu buhinzi.

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda asaba urubyiruko kumenya ko ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ari bwo bwimirijwe imbere mu kuzatuma Abanyarwanda bihaza mu biribwa, arusaba kubugira intego.

Abahinzi bashimiye Guverinoma ko ibunganira mu buhinzi bwabo, bukabatungana n’ababo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Augustin Nsengiyumva ni umuhanga mu bukungu, kandi ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwo yasimbuye, yavuze ko Leta igomba gushyiraho amategeko atuma igihugu kinjiza amafaranga.

TAGGED:featuredMinisitiriNashoNsengiyumvaNyagatareUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Rulindo Naho Hafatiwe Abacukura Zahabu
Next Article Rusizi: Yiziritse Urumogi Mu Mugongo Arenzaho Imyenda Aranga Arafatwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?