Imbeba Zariye Urumogi Polisi Yari Bushyire Urukiko Mu Rubanza

Imbeba zaravugwaho kurya urumogi Polisi yo mu Buhinde mu Ntara ya Uttar Pradesh yari yararunze ahantu ngo izarujyane mu rukiko gushinja abantu yari imaze iminsi irufatanye.

Ubu Polisi iri mu kwibaza uko izabigenza kubera ko urukiko rutazaburanisha abantu nta bimenyetso rushingiraho.

N’ubwo mu bucamanza hakoreshwa n’ubundi buryo bubiri burimo ubushishozi bw’ubucamanza ndetse n’icyo amategeko ateganya, iyo ari ibyaha nshinjabyaha ibimenyetso bitanzwe n’ubugenzacyaha bigira agaciro kanini.

Mu rukiko umwe mu bunganira abaregwa yavuze ko iby’uko imbeba zariye ruriya rumogi ntawabyemeza cyane cyane ko nta kindi kibyemeza uretse ibyo Polisi ivuga.

- Advertisement -

Ibi kandi ntibigize impamvu ikomeye urukiko rwashingiraho ruha agaciro ibyo ubushinjacyaha butanga nk’ingingo zishinja abo burega

Inyandiko mvugo ikubiyemo uko iburanisha ryagenze, ivuga ko urukiko rwasabye ubushinjacyaha kuzana mu rukiko ibilo 370 by’urumogi buvuga ko bwafatanye bariya bajura, ariko bwo buvuga ko ibyo bilo biri mu bindi bilo bigera kuri 700 byangirijwe aho byari bihunitse hirya no hino mu Ntara ya Uttah Pradesh bikozwe n’imbeba.

Nyuma yo kumva ko imbeba zabaye ikibazo henshi muri za Stations zo muri iriya Ntara, urukiko rwategetse Polisi gushyiraho ingamba zifatika zo gukumira ko imbeba zikomeza kwangiza urumogi ruba rwafashwe mu rwego kwegeranya ibimenyetso bizashyikirizwa urukiko.

Mu gihe muri rusange imbeba ari zo zishinjwa kwangiza ibimenyetso byo kujyana mu rukiko, ku rundi ruhande hari abavuga ko imbeba zibeshyerwa ahubwo imivu y’imvura ari yo yarwangije.

Ikindi abantu bari kwibaza ni ingaruka zaba zageze ku mbeba zariye ibilo birenga 200 by’urumogi!

CNN yanditse ko mu mwaka wa 2016 hari abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Colombia bavuze ko  iyo imbeba ziriya urumogi ruzica intege, ntizishobore kugenda cyangwa gukora.

Ibyo hari ababishingiraho bakavuga ko Polisi yo muri iriya Ntara yaba yarabeshyeye imbeba kandi ikabikorera imbere y’urukiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version