U Rwanda rwahawe Miliyoni $ 100 ni ukuvuga arenga Miliyari Frw 144 yo kunoza ubwikorezi bw’abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.
Inama y’ubutegetsi ya Banki y’isi niyo yaraye yemeje iby’ayo mafaranga azafasha mu gushyira mu bikorwa umushinga wiswe ‘Rwanda Urban Mobility Improvement (RUMI)’, ugamije gutanga ibisubizo ku bwikorezi bitangiza ibidukikije.
Ibyo ayo mafaranga azakora birimo kubaka ikigo gikomatanyije imirimo yo gutwara abantu, gushyiraho imihanda yihariye ya za bisi, kongera inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare zihuza ahantu hatandukanye, no gutangira gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi no kubaka sitasiyo zazo.
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yavuze ko uwo mushinga uzafasha abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko kubona imirimo.
Uyu muyobozi ati: “Bizafasha Umujyi wa Kigali kugera ku ntego yawo yo koroshya ubwikorezi bwa rusange, kuba umujyi ukeye kandi unabungabunga ibidukikije. Bizoroshya ingendo kandi abantu babeho batekanya”.
Banki y’Isi ivuga ko mu Mujyi wa Kigali byibura umuntu umwe muri batatu ari we ushobora kugera ku kazi mu gihe cy’isaha, yakoresheje uburyo butwara abantu mu buryo bwa rusange.
Ubuyobozi bwa Banki y’isi buvuga ko ariya mafaranga azifashishwa mu kubaka uduhuzanzira dufasha abantu kugera ku mirimo, ku ishuri n’ahandi mu buryo bworoshye no gutuma Gare ya Nyabugogo iba imwe muri gare nziza zo mu Karere.
Biteganyijwe ko niyuzura izajya yakira abagenzi ibihumbi 180 bitarenze umwaka wa 2030.