Miss Umwiza Arashaka Kuba Umudepite

Phiona Umwiza wigeze guhatanira kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2020 ariko akaba isonga cye cya mbere, ubu arashaka noneho guhagararira urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, EALA.

Mu minsi micye ishize nibwo hatangajwe ko ababyifuza bose kandi bujuje ibisabwa n’amategeko agenga uriya Muryango, batanga inyandiko zabo zisaba kwemererwa kwiyamamaza.

Umwiza nawe yahise abikora kuko ngo n’ubusanzwe yumva yakora Politiki.

Ubu ngo ari gushyira ibyangombwa byose ku murongo ngo azatange kandidatire ye itanaze.

- Advertisement -
Umwiza ngo akunda Politiki

Uyu mukobwa  yabwiye itangazamakuru ko Abanyarwanda nibamutora azakora ibishoboka byose agahagararira urubyiruko rw’igihugu cye mu bindi bigize aka karere.

Umwiza Phiona umwaka ushize(2021) yatabiriye  irushanwa rya Miss University Africa  ryari ryabereye muri Nigeria akaba yarahaherewe ikamba ry’umukobwa uturuka mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba witwaye neza kurusha abandi.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora iherutse kwibutsa  abahatanira imyanya muri EALA ko kwiyamamaza bizatangira ku wa 5 Ukuboza 2022 ari nawo munsi w’amatora nyirizina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version