Imbonerakure Zakubise Umuturage Zimumaramo Umwuka

Taliki 04, Kamena, 2023( Mu Kirundi Kamena bayita Ruheshyi) umugabo witwa Gabriel Ndayishimiye yaje gukiranura umugabo witwa  Juvénal Ndagijimana wari washyamaranye n’umugore we.

Ndagijimana yari asanzwe atekera abapolisi bo mu Gitega. Kubera ko atishimiye kuba Ndayishimiye yaraje kubakiza, Juvénal Ndagijimana yahamagaye bagenzi biganjemo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rwitwa Imbonerakure baraza bakubita Gabriel Ndayishimiye baramunegekaza.

Ngo kwari ukugira ngo bamuhe isomo atazibagirwa. Nyuma yo gukubitwa bakamugira inoge, yajyanywe ku bitaro byitwa Hôpital régional de Gitega.

Yagezeyo araremba aza gupfa.

SOS media Burundi yanditse ko abasore batatu b’Imbonerakure bitwa Aloys Bizimana, Berchmans Ndayizeye, Daniel Twagirayezu ari bo bakubise uriya mugabo.

Juvénal Ndagijimana yaje gufatwa afungwa iminsi 12 kuri station nyuma ararekurwa.

Abo mu muryango wa nyakwigendera basaba ubuyobozi ko uwakoze biriya yakurikiranwa kuko kumufunga iminsi 12 bakamurekura, kuri bo atari igihano gikwiye umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’undi.

Umuyobozi w’Umusozi wa Birohe ibyo byabereyeho witwa Innocent Hatungimana yirinze kugira icyo atangaza ku cyifuzo cy’abo mu muryango wa nyakwigendera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version