Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bwaraye businyanye amasezerano na kimwe mu bigo byo mu Rwanda bitanga serivisi z’itumanaho, akaba ari amasezerano arimo ingingo y’uko iki kigo kizarihira amasomo abana 150 basanzwe bafashwe na Imbuto Foundation.
Ni abana bashyizwe muri gahunda ya Imbuto Foundation yiswe Edified Generation igamije gufasha kwiga abana b’abahanga mu ishuri ariko babuze uko biga kubera kuvukira no gukurira mu miryango itishoboye.
Abo mu kigo IHS biyemeje kuzishyurira amasomo abanyeshuri 150 mu mwaka w’amashuri wa 2022 na 2023.
Aya masezerano ariko ashobora kongererwa igihe.
Yaraye ashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Imbuto Foundation Madamu Sandrine Umutoni hamwe n’Umuyobozi wa IHS Ishami ry’u Rwanda witwa Kunle Iluyemi.
Imbuto Foundation ni ikigo cyashinzwe na Madamu Jeannette Kagame agamije kuzamura imibereho myiza y’abana b’u Rwanda.
Zimwe mu ntego z’iki kigo ni ugafasha abana kwiga neza, bakagira ubuzima bwiza bityo bakazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu muri rusange.
Gahunda ya Edified Generation yatangijwe mu mwaka wa 2002.
Imibare yerekana ko muri uyu mwaka abana bagera kuri 700 bafashwa kwiga binyuze muri gahunda ya Edified Generation.
Aba bana batoranyijwe mu bigo 102 hirya no hino mu Rwanda.
Mu masezerano Umuryango Imbuto Foundation waraye usinyanye na IHS Rwanda harimo ingingo z’uko iki kigo kizafasha bariya bana kubona bimwe mu bikoresho bikenerwa mu kwiga.
Si mu Rwanda(Afurika)gusa ikigo IHS gikorera kuko uzagisanga no muri Amerika y’Epfo, Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Tugarutse ku mikorere ya Imbuto Foundation muri gahunda ya Edified Generation, kuva yatangira mu mwaka wa 2002 imaze gufasha abanyeshuri 10,241 gushobora kwiga neza.
Imyigire yabo yashobotse kubera ubufatanye bwa Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’ikigo IHS Rwanda.
Ibyo Mme Jeannet akora ni byiza pe, ariko ubufasha bwe ku bana biga bugarukira mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusa niba ntibeshya, afite ubundi bushobozi, yanarihira abana kwiga muri za kaminuza zo hanze, ndetse n’iy’u Rwanda, akaba yagirana amasezerano na za kaminuza zo hanze zikajya zimutera inkunga yo kwakira abana b’u Rwanda bakaminuza cyane, umwana ntagapfube mu burezi. Courage First Lady komeza imihigo urizihiwe!