Cyril Ramaphosa yavuze ko kugira ngo ingabo ze ziri muri DRC zizatahe bizaterwa n’uburyo ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano aherutse gusinyirwa i Dar es Salaam rizagenda.
Yabivuze akomoza ko nama iherutse guhuza Abakuru ba EAC n’aba SADC yabaye ku wa Gatandatu tariki 8, Gashyantare, 2025.
Avuga ko imyanzuro yahafatiwe, nubwo atari ahari imbonankubone, ari myiza kandi ishyize mu gaciro.
Umwe mu yo ashima kurusha indi ni uwo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hamwe n’undi usaba Leta ya DRC kuganira n’impande zose bihanganye zirimo na M23.
Ati: “Umwe mu myanzuro y’ingenzi cyane yavuyemo ni uko abitabiriye iriya nama ihuriweho bemeranyije ko ibiganiro by’imbonankubone bisubukurwa hagati ya Leta n’abayirwanya barimo na M23. Bizakorwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi”.
Icyakora avuga ko kugira ngo ingabo za SAMIDRC zirimo n’izo mu gihugu cye zizatahe, bizaterwa ahanini n’uko imyanzuro iherutse gufatirwa i Dar es Salaam izubahirizwa.
Kuri we, kuyishyira mu bikorwa nibyo bizagarurira abaturage icyizere ko ibintu byongeye kuba byiza, bakore batere imbere.
Ati: “Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ihuriweho ni ingamba shingiro zirema icyizere kiganisha ku mahoro arambye. Izi ngamba zizatuma ingabo za SAMIDRC zitaha.”
Mu Cyumweru cyarangiye tariki 9, Gashyantare, 2025, Ramaphosa yari ku gitutu cy’abanyapolitiki bo mu gihugu cye bamushinjaga ko yohereje ingabo muri DRC mu nyungu ze bwite kubera ibirombe by’amabuye y’agaciro biri yo kugira ngo aboneho aye.
Abadepite basabye Minisitiri w’ingabo n’umugaba wazo gutekereza uko bakwegura kuko bananiwe kurinda abasirikare boherejwe muri SAMIDRC kugeza barashwe na M23 bapfamo abantu 14.
Imirambo yabo iherutse gucyurwa icishijwe mu Rwanda no muri Uganda, yurizwa indege igeze Entebbe icyurwa i Pretoria ngo ishyingurwe.
Ingabo za SAMIDRC ziri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni iza Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Malawi yamaze kwanzura ko abasirikare bayo bataha, hasigaye kumenya aho Tanzania ihagaze kuri iyo ngingo.
Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza, 2023.