Antoine Anfré uhagarariye inyungu z’Ubufaransa mu Rwanda yavuze ko guhera mu mwaka wa 2021 kugeza ubu, umubano hagati ya Kigali na Paris ari nta makemwa.
Yabivugiye mu ijambo yageneye abanyacyubahiro bari baje kwifatanya n’Abafaransa baba mu Rwanda kwizihiza umunsi abaturage b’iki gihugu bafata nk’uwo kwibohora ingoma ya cyami yari yarabazengereje, umunsi uba buri tariki 14, Nyakanga.
Mu mwaka wa 1789 nibwo Abafaransa basakije gereza yitwaga Bastille yafungirwamo abantu umwami yabaga adashaka, kandi abenshi babaga bazira ubusa.
Ingoma ya cyami yavanyweho, igihugu gitangira kuyoborwa binyuze muri demukarasi.
Mbere y’iyi mpinduramatwara Ubufaransa bwayoborwaga n’umwami Ludoviko XVI.
Ambasaderi Anfré yabwiye abanyacyubahiro ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda muri rusange waranzwe n’ubukonje n’ubushyuhe, bitewe n’amateka ibihugu byombi bifitanye.
Avuga ko n’ubwo hari ubwo ayo mateka yajemo urwijiji, yaje kuba meza guhera mu mwaka wa 2017 ubwo Emmanuel Macron yatangiraga kuyobora Ubufaransa ndetse birushaho kuba byiza mu mwaka wa 2021 ubwo hasohokaga raporo Duclert.
Ni raporo yakozwe n’abanyamateka bari bayobowe n’intiti yitwa Prof Vincent Duclert yerekanye uruhande Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Anfré avuga ko hari ibigaragaza ko umubano umeze neza hagati ya Kigali na Paris.
Mu mwaka wa 2021 hari muri Kamena, nibwo Perezida Emmanuel Macron hamwe na Louise Mushikiwabo bafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi iranga umuco w’Abafaransa n’Abanyarwanda yitwa Centre Culturel Francophone ikorana n’Ikigo Institut Français du Rwanda.
Muri Nyakanga uwo mwaka nibwo Ubufaransa bwatanze Anfré ngo abuhagararire mu Rwanda, ndetse mu Ukwakira uwo mwaka hafungurwa ikigo cy’Abafaransa cy’ubufatanye mpuzamahanga, ishami rya Kigali, kitwa Agence Française de Devéloppement, AFD, cyahise gitangira ibikorwa mu Rwanda bifite agaciro ka Miliyoni € 500.
Yari ayo gushora mu buzima, uburezi no kwita ku bidukikije.
Hagati aho kandi hari ubufatanye bwa gisirikare bwatangijwe hagati ya Kigali na Paris, hari mu mwaka wa 2022.
Ni ko kandi mu mwaka wakurikiyeho wa 2023 hatangijwe uburyo buhuriweho bwo gukorana ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bakurikiranwe.
Ambasaderi Antoine Anfré avuga ko muri rusange umubano uhagaze neza kandi ko hari byinshi uzakomeza kubakirwaho mu gihe kiri imbere.
Avuga ko, hagati aho, hari ibigo bishamikiye ku bashoramari bo mu Bufaransa byamaze gushora mu Rwanda.
Birimo TotalEnergies, Skol, Africa Global Logistics, Canal +, Bank of Africa, Rubis, RwandaMotor, Club d’Affaires français au Rwanda, Groupe Duval, CanalBox, Sogea Satom, Ascoma, Bakhresa Group, CFAO, Egis, Engie, Vista Market Tuma, I&M Bank, Abusol, Tiani’s, Tractafric, CMA CGM, AGS, Olea, Imara Properties, eWAKA, 1000 Collines Winery, Onomo, Garden of Eden na Kigali Farms.
Abanyacyubahiro ku ruhande rw’u Rwanda bari baje kwifatanya n’Abafaransa kwibuka intsinzi ya Bastille bari bayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe, hari kandi na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda n’abandi.
Nduhungirehe yavuze ko ashima uko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa wifashe, avuga ko ugaragarira mu burezi, ubuzima n’indi mishinga y’iterambere.
Yatangaje ko u Rwanda rugeze kure rwitegura kwakira inama mpuzamahanga y’Abaminisitiri bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, izaba Ugushyingo, 2025.