Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imibu Iva Hakurya Yanduza Abanyarwanda Malaria – Min Nsazimana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imibu Iva Hakurya Yanduza Abanyarwanda Malaria – Min Nsazimana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2024 6:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko umuhati wo kurandura malaria mu Rwanda ukomwa mu nkokora n’uko hari imibu iva hakurya mu bihugu bituriye u Rwanda ikanduza abaturage.

Yabivugiye mu kiganiro gito yahaye itangazamakuru nyuma ya siporo ya Car free day.

Ni ikiganiro kandi yakomoje no ku nama izatangira kuri uyu wa Mbere izahuza abashakashatsi mu by’ubuzima n’abandi ngo bige ku irandurwa rya malaria.

Abahanga mu buvuzi n’abafata ibyemezo bya politiki batangiye kugera mu Rwanda kugira ngo bazitabire inama mpuzamahanga yo kurwanya malaria ibanziriza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya iyi ndwara.

Uwo munsi uzaba taliki 25, Mata, 2024.

Bamwe mu bazitabira iyo nama bifatanyije n’abandi Banyarwanda mu munsi wahariwe Siporo witwa Car Free day wabaye kuri iki Cyumweru taliki 21, Mata, 2024.

Abawitabiriye bawutangiriye kuri BK Arena bagera kuri Kigali Convention Center.

Car free day ni igikorwa ngarukakwezi gifasha benshi gukora siporo

Nyuma yo gukorana nabo Siporo, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga ibyo u Rwanda rwishimira mu rugamba rwo guhashya malaria.

U Rwanda rwagabanyije imfu n’ubwandu bikomoka kuri malaria ku kigero cya 92%  mu myaka itanu kandi icyo ni icyo amahanga yahereyeho aruhitamo ngo ruzakire iyo nama bityo n’abandi barwigireho.

Nsanzimana avuga ko hari ibindi abandi bagezeho u Rwanda narwo ruzabigiraho.

Ati: “ Ntabwo twakwirara kuko hari byinshi n’abandi twabigiraho. Abanyamahanga bazadusura tuzabasangiza uko utudege tudufasha mu gushyira abarwayi amaraso”.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko twa drones twafashije mu kugabanya ubwandu bwa malaria ku rwego rugaragara ku buryo mu Karere ka Gasabo byagabanyije malaria ku kigero kinini kandi mu gihe kitarenze amezi atatu.

Abajyanama b’ubuzima ni ingenzi mu kuvura abaturage indwara zirimo na malaria

Icyiza kibirimo ni uko ibyo byose byakozwe kandi bigakorwa n’Abanyarwanda.

Ikindi Abanyarwanda bazasangiza abashyitsi bazitabira iriya nama ni uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malaria.

Avuga ko intego y’u Rwanda yo guca burundu malaria yiswe ‘zero malaria’ igikomeweho n’ubwo uburyo bwo kuyirwanya bugikomwa mu nkokora n’imibu iva mu mahanga ikaruma Abanyarwanda,  agatanga urugero rw’Uburundi.

Imwe mu mibu  iva i Burundi ikaruma ab’i Gisagara

Ikindi Minisitiri Nsanzimana avuga ni uko muri iki gihe imibu yamenye ubwenge bwo kurya abantu bataragera mu ngo zabo ngo bayihishe mu nzitiramibu.

Imibu y’ubu, ni ko Minisitiri Nsanzimana abisobanura,  yakoze ubudahangarwa ku miti ku buryo itakivurwa n’imiti yari isanzwe iyivura ariko ibyo byose ngo Minisiteri y’ubuzima iri kureba uko yabikemura imibu ntikomeze kuba ikibazo ku buzima rusange bw’Abanyarwanda.

Sabin Nsanzimana yanibukije abaturage akamaro ko gukora siporo, avuga ko ifasha abantu kuzibura imitsi, amaraso agatembera neza.

Ubusanzwe amaraso ni urugingo nk’izindi. Iyo adatembera neza agira ibibazo byo kuvura ntagere mu ngingo zose z’umubiri kandi bigira ingaruka ku nyama z’ibanze mu buzima bw’umuntu ari zo ubwonko, ibihaha, umwijima, impyiko n’umutima nyirizina.

Abayobozi bitabiriye car free day ibanziriza inama mpuzamahanga kuri malaria

Siporo ifasha mu kugabanya ibyago biterwa n’uko amaraso adatembera.

Abahanga bemeza ko kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza ari ngombwa ko arya indyo yuzuye, akanywa amazi ahagije( amazi umuntu anywa ajyanirana n’ibiro bye n’uburebure bwe: Body-Mass Index), gukora siporo no gusinzira neza.

Inama yiga ku kurandura malaria iteganyijwe mu Rwanda, izitabirwa n’abantu 1400 baturutse hirya no hino ku isi.

TAGGED:AbanyarwandafeaturedMalariaNsanzimanaUmubu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Umunyeshuri Yakoze Siporo Arapfa
Next Article Umunya Botswana Yashyiriweho Kuyobora Ikigo Nyarwanda Cy’Imari N’Imigabane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?