Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imigabo N’Imigambi Ya Héritier Luvumbu Uje Gucungura Rayon Sports
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Imigabo N’Imigambi Ya Héritier Luvumbu Uje Gucungura Rayon Sports

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2022 1:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Héritier Luvumbu Nzinga  ni umukinnyi mushya Rayon Sports yazanye. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali yavuze ko aje yiyemeje gufatanya na bagenzi be kugira ngo bazanzamure iyi kipe iri mu zimerewe nabi kurusha izindi muri iki gihe.

Ku kibuga cy’indege yabwiye itangazamakuru ko aje ‘gukina mu bufatanye’ na bagenzi be kandi ngo ni ikintu kimushimishije.

Ati: “ Nje gukina kugira ngo nsubize Rayon Sports hejuru. Navuganye na Perezida wa Rayon igisigaye ni ugusinya.”

Ngo arasinyira amezi atandatu.

Luvumbu avuga ko afite icyizere ko we na bagenzi be bazongera bagahesha Rayon Sports shampiyona.

Yavuze ko yari asanzwe akurikiranira hafi imikinire ya Rayon Sports kandi ngo icyo asaba abafana ni ugukomeza urukundo bafitiye Rayon.

Héritier Luvumbu Nzinga  yizeza abafana na Rayon Sports ko atazabatenguha kandi ko bagomba gukomeza kujya bitabira imikino yayo, bagatiza abakinnyi umuriri nabo bakabaha ibitego.

Uyu musore wari usanzwe ukina muri Maroc aje gukinira Rayon Sports idahagaze neza muri iki gihe.

Abafana bavuga ko iby’ikipe yabo, bamwe bakunze bakiri bato ubu bakaba barabyaye, bimaze kuyoberana.

Kugeza ubu bisa nk’aho nta kipe yo ikomeye mu yandi ari mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda itarayitsinda.

Musanze FC yarayitsinde, Kiyovu irayitsinda, Mukura biba uko ndetse na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC biba uko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yakinaga na Gasogi United nayo yayitsinze 1-0 biba agahomanumwa.

Perezida wa Gasogi United witwa KNC icyo gihe  yishongoye kuri Rayon Sports avuga ngo ‘utaramukuyeho’ inota ‘agende yihebe.’

Mu yandi magambo,  yashakaga kubwira Rayon Sports ko niba iburiye amanota kuri  Gasogi United nta handi izayakura!

TAGGED:HaringingoIkipeLuvumbuRayonSportsUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intara Z’u Burundi Zigiye Kugabanywa
Next Article Bubiligi: Umunyarwanda Wari Waraburiwe Irengero Bamusanze Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?