Imigabo N’Imigambi Ya Héritier Luvumbu Uje Gucungura Rayon Sports

Héritier Luvumbu Nzinga  ni umukinnyi mushya Rayon Sports yazanye. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali yavuze ko aje yiyemeje gufatanya na bagenzi be kugira ngo bazanzamure iyi kipe iri mu zimerewe nabi kurusha izindi muri iki gihe.

Ku kibuga cy’indege yabwiye itangazamakuru ko aje ‘gukina mu bufatanye’ na bagenzi be kandi ngo ni ikintu kimushimishije.

Ati: “ Nje gukina kugira ngo nsubize Rayon Sports hejuru. Navuganye na Perezida wa Rayon igisigaye ni ugusinya.”

Ngo arasinyira amezi atandatu.

- Advertisement -

Luvumbu avuga ko afite icyizere ko we na bagenzi be bazongera bagahesha Rayon Sports shampiyona.

Yavuze ko yari asanzwe akurikiranira hafi imikinire ya Rayon Sports kandi ngo icyo asaba abafana ni ugukomeza urukundo bafitiye Rayon.

Héritier Luvumbu Nzinga  yizeza abafana na Rayon Sports ko atazabatenguha kandi ko bagomba gukomeza kujya bitabira imikino yayo, bagatiza abakinnyi umuriri nabo bakabaha ibitego.

Uyu musore wari usanzwe ukina muri Maroc aje gukinira Rayon Sports idahagaze neza muri iki gihe.

Abafana bavuga ko iby’ikipe yabo, bamwe bakunze bakiri bato ubu bakaba barabyaye, bimaze kuyoberana.

Kugeza ubu bisa nk’aho nta kipe yo ikomeye mu yandi ari mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda itarayitsinda.

Musanze FC yarayitsinde, Kiyovu irayitsinda, Mukura biba uko ndetse na mukeba wayo w’ibihe byose APR FC biba uko.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yakinaga na Gasogi United nayo yayitsinze 1-0 biba agahomanumwa.

Perezida wa Gasogi United witwa KNC icyo gihe  yishongoye kuri Rayon Sports avuga ngo ‘utaramukuyeho’ inota ‘agende yihebe.’

Mu yandi magambo,  yashakaga kubwira Rayon Sports ko niba iburiye amanota kuri  Gasogi United nta handi izayakura!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version