Intara Z’u Burundi Zigiye Kugabanywa

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi iherutse gutora ku bwiganze busesuye umushinga w’itegeko rigabanya ubwinshi bw’Intara z’iki gihugu. Mu mwaka wa 2025, u Burundi buzaba bufite eshanu, Komine 42, Zones  447 ndetse n’imitumba(twagereranya n’imirenge n’utugari) bingana na 3,036.

Abakoze uyu mushinga w’itegeko bavuga ko wakozwe mu rwego rwo kwirinda gukomeza gutatanya imbaraga mu bikorwa byo kuyobora no guteza imbere ibice by’u Burundi.

Ku rundi ruhande, hari abanyapolitiki bavuga ko uriya mushinga ahubwo ugamije guha abari ku butegetsi amahirwe yo kuzegukana intsinzi mu bice byose by’iki gihugu.

Ubwo basobanuraga ishingiro ry’uriya mushinga, abawukoze bavuze ko Komini ifite ubuso buringaniye izaba ifite 662 km², ubu bukaba ari ubuso bunini bihagije k’uburyo ababutuye baba ari abaturage benshi  kugira ngo no kubayoborera rimwe no kubagezaho amajyambere byorohe.

- Kwmamaza -

Bizakorwa binyuze mu mikoranire hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Guverinoma y’u Burundi ivuga ko ishaka guhuriza hamwe ubutaka kugira ngo ibice byera imyaka runaka byitabweho, birusheho kubyazwa umusaruro.

Hari na gahunda yo gukurikiza imiterere y’inzego za Politiki z’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba aho bisabwa ko ibihugu bigira inzego z’ubutegetsi zorohereza abayobozi kumenya uko iterambere rigera ku baturage.

Bigomba gukorwa binyuze mu kubegeranya, ntibayoborwe batatanye cyane.

U Burundi busanzwe bufite Komini 119 mu gihe u Rwanda rufite Uturere  30 n’Intara enye n’Umujyi wa Kigali.

Mu gihe iruta u Burundi inshuro 10, Tanzania ifite komini 169, u Burundi bukagira 119 nk’uko twabivuze haruguru.

Bivugwa kandi ko muri iriya mikorere mishya, bizafasha no mu kwegereza abaturage ubuyobozi, bakajya bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa, Leta ikajya iza ije kubunganira aho ibona ko biri ngombwa.

Burundi Iwacu yanditse ko ikarita nshya y’u  Burundi iteganya ko Intara ya Bujumbura izaba ikubiye hamwe iya Bujumbura-mairie, Bubanza, Cibitoke  na Bujumbura.

Intara ya Buhumuza izahuza  Cankuzo, Muyinga na Ruyigi.

Intara ya Gitega izahuriza  hamwe iya  Muramvya, Mwaro na Karusi.

Intara ya Burunga izahuza iya  Makamba, Rutana na  Rumonge n’aho Intara ya Butanyerera izahurize hamwe iya Ngozi, Kirundo na Kayanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version